Gentil Gedeon na Murungi Sabin ni inshuti zamenyanye bakiri mu rugendo rwo gushaka ubuzima, aho icyabahuzaga ari uguharanira kugera ku nzozi zabo mu itangazamakuru. Bavuga ko mu buzima, iyo udacinze inege, ntaho wagera. Aba bombi bagiye banyura mu nzira zitari zoroshye, ariko bakomeje kwihangana no guharanira ko impano zabo zitabapfira ubusa.
Murungi Sabin yatangiye akorera ibitangazamakuru bikomeye mu Rwanda birimo Inyarwanda na Igihe, aho yubatse izina mu gukurikiranira hafi inkuru zigezweho mu myidagaduro, kugeza ubwo yihangiye umurimo we bwite.
Gentil Gedeon we yatangiye urugendo rwe akorera Radio 10, aho yamamaye mu gutangaza amakuru y’amajwi afatika kandi asobanutse, kugeza igihe nawe yihangiye umurimo.
Bombi bigiye muri Kaminuza y’u Rwanda, i Butare mu ishami ry’itangazamakuru, mu bihe bitari byoroshye kuko kwiga byabasabaga guhuza amasomo n’akazi kandi ko abarimu bicyo gihe bababwiraga ko kwigira muri andasi bidakwiye nk’umunyeshuri.
Dore ko Murungi Sabin we ubwo bari mu kiganiro bombi na Gentil Gedeon ahagana ku wa 12 Kanama 2025 kurubuga rwa Youtube rwitwa Isimbi TV yatanze urugero atebya ati: “Burya bwose n’umublogger Kasuku Wamipangu yavuze ko ishuri burya ngo ni scam”.
“Niba umwarimu wa kaminuza yabaga yakubwira ko kwigira kuri interineti bidashoboka ahubwo ugomba kwigira mu bitabo kugeza urangije, baratugoraga rwose.”
Uko imyaka yagendaga ishira, ubucuti bwabo bwiyongeraga, bigeze no kubana mu nzu imwe. Bavuga ko kubana byabafashije gusangira bimwe na bimwe, ndetse no kugirana ibyo bafashanya mu bihe bikomeye.
Byarushijeho kuba akarusho ubwo basangiraga umukozi wabafashaga mu mirimo yo mu rugo, bikabaha umwanya wo gushyira imbaraga mu kazi no mu masomo yabo. Bavuga ko uwo muryango muto bari barubatse wabafashije gukomeza guhanga udushya no kugira icyerekezo kimwe mu buzima.
Gentil na Sabin bahamya ko ubuzima bwo mu itangazamakuru butari uburoko bw’imiziro, ahubwo ari urubuga rw’amahirwe ku bantu bazi icyo bashaka. Nk’uko babivuga, “Iyo udacinze inege, ibigeraho ntakabuza”, kandi urugendo rwabo ni isomo rikomeye ku rubyiruko rwifuza kuzamuka mu mwuga no mu buzima busanzwe.

