
Ubuzima bwa Perezida wahoze ayobora igihugu cya Brésil, Jair Bolsonaro, bwakomeje kuzamba nyuma yo kubagwa mu ntangiriro z’uku kwezi, nk’uko bitangazwa n’itsinda ry’abaganga bamukurikirana.
Nk’uko itangazo ryashyizwe ku rubuga rwe rwa X (Twitter) mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane ribivuga, Bolsonaro ubu ari mu bitaro bya DF Star biherereye i Brasilia aho arwariye mu cyumba cy’indembe (ICU), kandi arateganyirizwa kongera gukorerwa ibizamini byisumbuyeho nyuma y’uko agaragaje ibimenyetso by’”izahara ry’ubuzima bwo kwa muganga.”
Abaganga be bavuze ko ibyo bimenyetso birimo “umuvuduko w’amaraso uri hejuru n’ibipimo by’umwijima bigaragaza kuzamba.”
Iyo kubagwa yakozwe kuri Bolsonaro yari ifitanye isano n’ibibazo byo mu mara akunze kugira kuva aho akomeretse akaterwa icyuma mu mwaka wa 2018.
Mu kwezi kwa Mutarama 2019, Bolsonaro yabazwe kugira ngo akurweho igikapu cya colostomie yari yambitswe nyuma yo gutererwa icyuma. Mu 2022, yahuye n’ikibazo cyo gufungana kw’amara. Mu 2023, yongeye kwitabwaho kwa muganga muri Leta ya Florida, nyuma yo kugira ububabare bukabije mu nda.
Iyi ndwara iheruka kumugeza kwa muganga yongeye kwigaragaza ubwo yari mu gikorwa cyo guhura n’abamushyigikiye mu burasirazuba bw’amajyaruguru ya Brésil, mbere y’uko atangira kuburana mu rukiko.
Mu kwezi kwa Werurwe, Urukiko Rukuru rwa Brésil rwategetse ko Bolsonaro agomba kujya mu rukiko kuburana ku byaha akekwaho byo kugerageza guhindura ibyavuye mu matora ya 2022, ayo yatsinzwe na Luiz Inácio Lula da Silva. Bolsonaro yahakanye ibyo aregwa, avuga ko nta cyaha yakoze.
Ku wa Kabiri, Bolsonaro yari yashyize ifoto ku rubuga rwa X amugaragaza ari ku gitanda cy’ihumekero, atambitse igikumwe cy’intsinzi, aherekeje amagambo agira ati: “Ndacyariho nizeye, mfite umuhate n’ishimwe rikomeye ku muntu wese wansengeye kandi akampa inkunga.”
Abaganga be batangaje ko azakomeza kuvurirwa mu buryo bwa “kinesithérapie motrice” (imyitozo ngororangingo), ndetse no gufatirwa ingamba zo gukumira indwara ziterwa no gufunga kw’imitsi y’amaraso (thrombose veineuse).