• Love Connection
  • About Us
  • Services
  • Privacy Policy
  • Terms and Conditions
  • Team Members
  • TV
  • Advertise With Us
  • Contact Us
Kasuku Media
  • Home
  • Amakuru
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Politike
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • KASUKU MEDIA TV
  • AGASOBANUYE
  • Love Connection
No Result
View All Result
  • Home
  • Amakuru
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Politike
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • KASUKU MEDIA TV
  • AGASOBANUYE
  • Love Connection
No Result
View All Result
Kasuku Media
No Result
View All Result
Home Politike

Ubuzima bwa Jair Bolsonaro bukomeje kuzamba nyuma yo kubagwa

Perezida wahoze ayobora Brésil arwariye mu cyumba cy’indembe i Brasilia, aho abaganga be batangaje ko yagaragaje ibimenyetso by’uburwayi bukomeye harimo umuvuduko w’amaraso uri hejuru n’ibipimo by’umwijima bitifashe neza.

PRINCE WAZIEL by PRINCE WAZIEL
April 25, 2025
in Politike
0
Ubuzima bwa Jair Bolsonaro bukomeje kuzamba nyuma yo kubagwa
0
SHARES
12
VIEWS
WhatsAppShare on FacebookShare on Twitter
ADVERTISEMENT
Ubuzima bwa Perezida wahoze ayobora Brésil Jair Bolsonaro bwakomeje kugendana n’ibibazo nyuma yo kubagwa, nk’uko abaganga be babitangaje

Ubuzima bwa Perezida wahoze ayobora igihugu cya Brésil, Jair Bolsonaro, bwakomeje kuzamba nyuma yo kubagwa mu ntangiriro z’uku kwezi, nk’uko bitangazwa n’itsinda ry’abaganga bamukurikirana.

Nk’uko itangazo ryashyizwe ku rubuga rwe rwa X (Twitter) mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane ribivuga, Bolsonaro ubu ari mu bitaro bya DF Star biherereye i Brasilia aho arwariye mu cyumba cy’indembe (ICU), kandi arateganyirizwa kongera gukorerwa ibizamini byisumbuyeho nyuma y’uko agaragaje ibimenyetso by’”izahara ry’ubuzima bwo kwa muganga.”

Abaganga be bavuze ko ibyo bimenyetso birimo “umuvuduko w’amaraso uri hejuru n’ibipimo by’umwijima bigaragaza kuzamba.”

Iyo kubagwa yakozwe kuri Bolsonaro yari ifitanye isano n’ibibazo byo mu mara akunze kugira kuva aho akomeretse akaterwa icyuma mu mwaka wa 2018.

Mu kwezi kwa Mutarama 2019, Bolsonaro yabazwe kugira ngo akurweho igikapu cya colostomie yari yambitswe nyuma yo gutererwa icyuma. Mu 2022, yahuye n’ikibazo cyo gufungana kw’amara. Mu 2023, yongeye kwitabwaho kwa muganga muri Leta ya Florida, nyuma yo kugira ububabare bukabije mu nda.

Iyi ndwara iheruka kumugeza kwa muganga yongeye kwigaragaza ubwo yari mu gikorwa cyo guhura n’abamushyigikiye mu burasirazuba bw’amajyaruguru ya Brésil, mbere y’uko atangira kuburana mu rukiko.

Mu kwezi kwa Werurwe, Urukiko Rukuru rwa Brésil rwategetse ko Bolsonaro agomba kujya mu rukiko kuburana ku byaha akekwaho byo kugerageza guhindura ibyavuye mu matora ya 2022, ayo yatsinzwe na Luiz Inácio Lula da Silva. Bolsonaro yahakanye ibyo aregwa, avuga ko nta cyaha yakoze.

Ku wa Kabiri, Bolsonaro yari yashyize ifoto ku rubuga rwa X amugaragaza ari ku gitanda cy’ihumekero, atambitse igikumwe cy’intsinzi, aherekeje amagambo agira ati: “Ndacyariho nizeye, mfite umuhate n’ishimwe rikomeye ku muntu wese wansengeye kandi akampa inkunga.”

Abaganga be batangaje ko azakomeza kuvurirwa mu buryo bwa “kinesithérapie motrice” (imyitozo ngororangingo), ndetse no gufatirwa ingamba zo gukumira indwara ziterwa no gufunga kw’imitsi y’amaraso (thrombose veineuse).

ADVERTISEMENT
Previous Post

Uburusiya bwongeye gukubita Ukraine, amaraso, amajwi n’amasasu nubwo Trump yasabye ngo “GUHAGARIKA!”

Next Post

Nyamasheke: Umukobwa w’imyaka 22 yitabye Imana bikekwa ko yiyahuye kubera ihohoterwa ryo mu muryango

PRINCE WAZIEL

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IFOTO Y’UMUNSI

  • Trending
  • Comments
  • Latest
“Uzacyena iteka nuramuka ukomereje aha: Ukuri guteye ubwoba abagabo benshi banga kwumva”

“Uzacyena iteka nuramuka ukomereje aha: Ukuri guteye ubwoba abagabo benshi banga kwumva”

April 17, 2025
Leta Zunze Ubumwe za Amerika Ikuyeho Uburenganzira bw’Agateganyo ku Bimukira barenga 530,000

Leta Zunze Ubumwe za Amerika Ikuyeho Uburenganzira bw’Agateganyo ku Bimukira barenga 530,000

March 22, 2025
Blandine Uwajeneza: Umukobwa wambara inkweto ndende zo ku rubyiniro agakiza ubuzima bwa bantu mu bitaro

Blandine Uwajeneza: Umukobwa wambara inkweto ndende zo ku rubyiniro agakiza ubuzima bwa bantu mu bitaro

June 10, 2025
Leta Zunze Ubumwe za Amerika Zihagaritse Gutunganya Bimwe mu Bisaba Green Card

Leta Zunze Ubumwe za Amerika Zihagaritse Gutunganya Bimwe mu Bisaba Green Card

March 27, 2025
Atletico Mineiro na Botafogo,ni nde uhesha ishema Brezil?

Atletico Mineiro na Botafogo,ni nde uhesha ishema Brezil?

9
Urugendo rwa Perezida Joe Biden muri Angola rwibanze ku ngingo eshatu z’ingenzi

Urugendo rwa Perezida Joe Biden muri Angola rwibanze ku ngingo eshatu z’ingenzi

4
Uyu munsi haraca uwambaye hagati y’ikipe ya Arsenal Fc na Manchester United

Uyu munsi haraca uwambaye hagati y’ikipe ya Arsenal Fc na Manchester United

3
Ishyamba si ryeru kwa Kanye West na Bianca Censori

Ishyamba si ryeru kwa Kanye West na Bianca Censori

2
Ruhago mu Rwanda: Amateka kuva mu myaka ya za 1930 kugeza ubu

Ruhago mu Rwanda: Amateka kuva mu myaka ya za 1930 kugeza ubu

June 27, 2025
Ivan Perisić yirengagije amahirwe, asinyira PSV Eindhoven

Ivan Perisić yirengagije amahirwe, asinyira PSV Eindhoven

June 27, 2025
General Muhoozi yatumiye Abanyarwanda muri Uganda mu buryo bwa kivandimwe

General Muhoozi yatumiye Abanyarwanda muri Uganda mu buryo bwa kivandimwe

June 27, 2025
Urahira iki? Rugezi yasubiye mu makuba y’amasasu

Urahira iki? Rugezi yasubiye mu makuba y’amasasu

June 27, 2025

Recent News

Tubagezaho amakuru acukumbuye avugwa mu Rwanda, mu karere no mu mahanga mbere y'abandi!

Ibirimo

  • Amakuru
  • Ibindi
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Iyobokamana
  • Karabaye
  • Kasuku Breakfast
  • Politike
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Uncategorized
  • Urukundo
  • World

Amakuru Mashya

Ruhago mu Rwanda: Amateka kuva mu myaka ya za 1930 kugeza ubu

Ruhago mu Rwanda: Amateka kuva mu myaka ya za 1930 kugeza ubu

June 27, 2025
Ivan Perisić yirengagije amahirwe, asinyira PSV Eindhoven

Ivan Perisić yirengagije amahirwe, asinyira PSV Eindhoven

June 27, 2025
  • Love Connection
  • About Us
  • Services
  • Privacy Policy
  • Terms and Conditions
  • Team Members
  • TV
  • Advertise With Us
  • Contact Us

© 2024 KasukuMedia.com

No Result
View All Result
  • Home
  • Amakuru
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Politike
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • KASUKU MEDIA TV
  • AGASOBANUYE
  • Love Connection

© 2024 KasukuMedia.com