Amakuru aturuka mu gace ka Rugezi mu majyepfo ashyira uburengerazuba bwa Komine ya Minembwe aravuga ko amasasu y’imbunda yatewe n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), iz’igihugu cy’u Burundi ndetse n’imitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo na FDLR, yateye icyikango gikomeye mu baturage.
Nk’uko byemezwa n’umuturage uherereye muri ibyo bice, watanze ubutumwa ku ikinyamakuru Kasuku Media
“Byatuburiye uburyo kandi binaduteye ubwoba bwinshi. Ingabo za FARDC, iz’u Burundi n’imitwe bafatanyije, barasa mu kirere nta mpamvu ifatika, nta n’umwanzi ubahagaze imbere. yabo”
Uwo muturage akomeza avuga ko iyo mirasire y’amasasu yamaze hafi isaha yose.
“Bararasaga nk’abari mu myitozo, ariko ntawabasubizaga. Twumvaga amasasu akurikirana buri mwanya, bituma twese duhungabana.”
Ayo masasu yumvikanye cyane ku gicamunsi cyo ku wa Gatanu tariki 25 Nyakanga 2025, ahagana saa sita, ahitwa ku w’Ihene hafi y’ahitwa kwa Sabune, mu Rugez, agace gagenzurwa n’umutwe wa Twirwaneho na M23.
Amakuru yizewe avuga ko abarasaga bari mu bikorwa bya patrol, bageze ahabereye ibyo bikorwa bakuraho umutekano w’imbunda zabo batangira kurasa mu kirere, hatarimo imirwano irimo impaka cyangwa ibitero.
Nubwo Twirwaneho na M23 bari hafi aho, nta gisubizo bigeze batanga. Bivugwa ko bahisemo kwirinda gusubiza kugira ngo batagwa mu mutego cyangwa ngo bahungabanye umutekano wari utangiye kugaruka mu bice bya Minembwe.
Iri rasagura ry’amasasu rije rikurikira ibitero byagabwe n’ingabo za Leta ya RDC, ku nkengero za centre ya Minembwe harimo agace ka Sekaganda no ku Kivumu. Ibyo bitero byahise bisubizwa inyuma n’ingabo za AFC/M23 na Twirwaneho, habayeho imirwano ikomeye.
Kugeza ubu, umutekano wagarutse mu duce twibasiwe, cyane cyane mu mujyi wa Minembwe n’utundi duce tuwukikije. Abaturage batangiye kongera gusubira mu mirimo yabo ya buri munsi, nubwo bagifite ubwoba bw’uko ibintu byasubira irudubi.
Mu rundi ruhande, Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, aravugwaho kurakazwa n’ibi bikorwa ndetse n’intsinzi zikomeje kugaragarira ku ruhande rwa M23/AFC. Hari amakuru ko ari mu nama zikomeye n’abasirikare bakuru be mu rwego rwo gushaka uburyo yahindura umuvuno.
Mu bindi birebana na politiki y’imbere mu gihugu, uwahoze ari Perezida wa RDC, Joseph Kabila, biravugwa ko agiye kugezwa imbere y’ubutabera. Nubwo bitaratangazwa ku mugaragaro n’inzego z’ubutabera bwa Congo, hari icyizere cyinshi ko dosiye ye iri gutegurwa bijyanye n’ibirego byamaze igihe bisubikwa.
