Mu Rwanda, imibare igaragaza ko abagore ari bo bakomeje kwitabira cyane serivisi yo kuboneza urubyaro bifungisha burundu, aho ubu bamaze kurenga ibihumbi 35, mu gihe abagabo bo batarenza ibihumbi 5. Ibi byerekana icyuho kinini mu kwitabira iyi serivisi hagati y’impande zombi z’abashakanye.
Abagabo bo mu Mujyi wa Kigali baganiriye na Kasuku Media bagaragaje ko impamvu nyamukuru ituma batitabira kwifungisha burundu ari ukubura amakuru ahagije. Bagaragaza ko batarasobanurirwa neza ingaruka z’iki cyemezo ku buzima bwabo, cyane cyane ku bijyanye n’imibonano mpuzabitsina. Hari abavuga ko bakomeje kumva ibihuha bivuga ko umugabo wifungishije burundu ashobora kugorwa no kongera gutera akabariro neza nk’uko byahoze, bigatuma bagira ubwoba bwo gufata uwo mwanzuro.
Abandi bagabo bagaragaza ko kwifungisha burundu bikunze gukorwa n’abagore kuko ari bo bahura n’ingaruka z’ingenzi zo gutwita no kubyara. Bemeza ko umugore, iyo amaze kubyara abana nka batatu cyangwa bane, yumva umusonga wo kwirinda inda kurushaho, bigatuma afata icyemezo cyo kwifungisha burundu bitamugoye cyane, mu gihe umugabo we ashobora kuba atabibona nk’ibyihutirwa.
Abasesenguzi mu bijyanye n’ubuzima bagaragaza ko hakenewe ubukangurambaga bwihariye bugamije gusobanurira abagabo ukuri kuri serivisi yo kwifungisha burundu, bakamenyeshwa ko itabangamira ubushobozi bwabo bwo kubaho neza mu mibanire y’abashakanye. Ibi byafasha kugabanya ibihuha no kongera icyizere cy’abagabo, bityo bagafatanya n’abagore babo gufata ibyemezo byiza bijyanye n’imibereho n’ejo hazaza h’umuryango.















