Abayobozi n’abashinzwe kurengera ibidukikije muri Zambia bahangayikishijwe n’ingaruka zikomeye zituruka ku isuka rya acide ryabereye mu kirombe cy’Abashinwa, ryanduje uruzi runini kandi rikaba rishobora kugira ingaruka ku baturage babarirwa muri za miliyoni. Ibi bibaye nyuma y’uko hagaragaye ibimenyetso by’umwanda mu ntera ya kilometero 60 munsi y’uruzi.
Abashakashatsi bo mu kigo cy’ubwubatsi cya Zambia batangaje ko iryo suka ryabaye ku ya 18 Gashyantare, ubwo urugomero rufite imyanda ya acide iva mu birombe by’umuringa byo mu majyaruguru y’igihugu rwagwaga.
Ibi byatumye imyanda igera kuri miliyoni 50 yisuka mu mugezi uhuza uruzi rwa Kafue, inzira y’amazi y’ingenzi muri Zambia. Iyo myanda irimo aside yibanze, ibishishwa byashongeshejwe hamwe n’ibyuma biremereye.

Uharanira ibidukikije, Chilekwa Mumba, yavuze ati: “Iyi ni impanuka y’ibidukikije ikomeye cyane. Sino Metals yanduje uruzi rutunze abantu babarirwa muri za miliyoni.” Yongeyeho ati: “Imibereho y’abaturage yahungabanye bikomeye. Ubutaka bw’abahinzi buranduye, mu gihe hasigaye amezi abiri ngo basarure. Byose byangiritse.”
Amashusho yafashwe nyuma y’ibi biza yagaragaje ibirundo by’amafi yapfuye ku nkombe z’umugezi, ndetse n’imirima y’ibigori yangiritse.
Umuturage witwa Sean Cornileus yagize ati: “Mbere ya 18 Gashyantare, uru rwari uruzi rukomeye kandi rutunze abantu. Ubu rwabaye nk’umugezi wapfuye.”
Minisiteri y’uburobyi n’ubworozi yasabye abaturage kwirinda kurya amafi yavuye mu ruzi rwa Kafue n’indi migezi yanduye.
Umuhinzi Juliet Bulaya yavuze ati: “Nyuma y’aho urugomero rumenetse, nabonye imyanda itemba mu cyuzi cy’amafi, maze amafi yose arapfa. Narahagaze ndababara, nibaza uko nzishyura amafaranga nashoye muri uwo mushinga.”
Nubwo urukuta rw’urugomero rwakosowe ku ya 19 Gashyantare 2025, ingaruka z’iyi mpanuka ku mibereho y’abaturage, ku bukungu ndetse no ku bidukikije ntiziramenyekana neza.
