Sunday, April 18, 2021
No menu items!
Home Ubuzima Uganda 2banduye sida undi1 arasama mugihe bari bakoresheje udukingirizo twatanzwe na Leta.

Uganda 2banduye sida undi1 arasama mugihe bari bakoresheje udukingirizo twatanzwe na Leta.

Abagande batatu bareze ikigo gishinzwe kugenzura imiti mu gihugu hamwe n’ishyirahamwe Marie Stoppes, bakavuga ko babahaye udukingirizo tudakomeye twabateye kwandura virus itera SIDA no gusama inda batifuza.

Umwe muri abo bagabo avuga ko yakoresheje udukingirizo twitwa Life Guard, ariko tukaba twaracitse mu gihe yarimo akora imibonano mpuzabitsina, byatumye yandura SIDA, mu gihe undi nawe yanduye ubushagaza (blennorragie).

undi mugore nawe avuga ko yasamye inda kandi yakoresheje ako gakingirizo.

Mu kwa cumi na rimwe 2019, abategetsi ba Uganda barategetse ko udukingirizo twari tumaze gutangwa incuro ebyiri n’iryo shyirahamwe Marie Stopes Uganda rishinzwe iby’ubuzima dukurwa kw’isoko.

Ishyirahamwe Marie Stoppes ryatanze udukingirizo tungana na miliyoni ebyiri ku kwezi mu gihugu.

Muri urwo rubanza, abarega basaba ko uruhushya rwo kwinjiza no gutanga utwo dukingirizo ruhagarikwa.

Basaba ko ikigo gishinzwe imiti mu gihugu, ari naco kiba kigomba gupima imiti yose n’ibindi byose bikoreshwa mu buvuzi mbere y’uko bishyirwa kw’isoko, ko cyemera ko cyananiwe zimwe mu nshingano zacyo.

Utwo dukingirizo tungana na miliyoni twavanywe kw’isoko na leta mu kwa cumi na kumwe 2019, kubera imyigaragambyo y’abaturage.

Ico gihe ikigo gishinzwe imiti muri Uganda (NDA) cyari giherutse gusohora urwandiko kivuga ko ibipimo byerekana “udutoboro n’ibimenyetso bigaragaza ko utwo dukingirizo dushobora guturika” .
Ariko kuva ico gihe, hari bwinshi bwari bumaze kugurishwa, ubugera kuri 70% bwonyine bukaba ari bwo bwonyine bwavanywe kw’isoko.

Abagabo babiri bajyanye ishirahamwe Marie Stoppes mu rukiko rundi bari batangije mu kwa kabiri uno mwaka, basaba indishyi y’akababaro

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

Producer Laser Beat yashyize hanze Mixtape yakoranye n’abahanzi barimo Green P.

Laser Beat uri mu batunganya indirimbo bagezweho mu Rwanda, yashyize hanze mixtape ye nshya yitwa ‘Ubufindo mu murwa’, iriho indirimbo esheshatu, zose zikozwe mu...

Fresh gemmy na khalfan bunze ubumwe bakorana indirimbo never give up.

Fresh gemmy ni umunyarwanda usanzwe uba muri leta zunze ubumwe za america yagiye agaragaza ubushake mu guteza imbere umuziki nyarwanda abicishije mu gukorana n'abahanzi...

Espanye: abarenga 250 bamaze gukurwa mubyabo n’inkongi y’umuriro.

kuri uyu wa kane inkongi y'umuriro yibasiye mu misozi yegereye umujyi wa Almonaster la Real, mu birometero 120 mu majyaruguru y'uburengerazuba bw'umujyi wa Seville...

Mu mafoto dore ubwoko bushya bw’imisatsi igezweho abakobwa n’abagore bakwifashisha mu kugaragara neza.

Bizwi ko mubigaragaza ubwiza bw'umugore cyangwa umukobwa umusatsi uza mu byimbere niyo mpamvu nka kasukumedia.com twabakusanyirije bumwe mu bwoko bw'imisatsi bugezweho cyane ku mugabane...

Recent Comments