Ikamyo yakoze impanuka iraturika ihitana abantu 11 harimo 2 bato. Umuyobozi wa Polisi mu mugi wa Kampala muri Metropolitan y’Amajyaruguru yatanze ibisobanuro birambuye ku bwiyo mpantuka.
Moses yagize ati: “yari impanuka y’imodoka zikorera tanker ya lisansi yagendaga kuri uyu muhanda wa Bombo. Kugeza ubu ntituramenya niba ikibazo cyari icy’imodoka cyangwa icy’umushoferi.”
“imodoka yakoze impanuka kuva ubwo lisansi itangira gusohoka muri tanker”. Polisi yavuze ko inyubako enye zirimo amaduka icyenda zasenyutse muri iyo nkongi bitewe niyo mpanuka.
Ikamyo yari ihetse tanker ya peteroli yavaga i Kampala yerekeza mu mujyi wa Gulu uherereye mu majyaruguru nko mu birometero 400 igihe impanuka yabaga habaye gutungurwa. Abakomeretse bahise bajyanwa ku bigo nderabuzima biri hafi kugira ngo bavurwe .
Kugeza ubu ntiharamenyekana umwirondoro wa bahuye n’ikibazo. Video yasangije n’umuntu wabirebaga ubwo yakameragaga araho kandi yerekana abantu barimo gukuramo peteroli mu gikamyo mbere y’iturika.
Igipolisi cya Uganda cyashimangiye akamaro ko kwitonda mu gihe batwaye imodoka nini ndetse n’imodoka zose muri rusange ko bishobora guteza akaga mu gihe batabyitondeye.