Umuhanzi w’Umunya-Uganda, Weasel Manizo, witwa nyirizina Douglas Mayanja, ari kuvurirwa mu bitaro bya Nsambya biherereye i Kampala, nyuma yo kugira impanuka ikomeye bivugwa ko yatewe n’umugore we, Sandra Teta, ukomoka mu Rwanda.
Iyo mpanuka yabaye mu ijoro ryo ku wa Gatatu, tariki 6 Kamena 2025, hafi ya Shan’s Bar & Restaurant iherereye i Munyonyo, mu gace kamwe kabarizwamo ibyamamare byinshi byo muri Uganda. Amakuru aturuka mu bantu bari bahari, avuga ko Weasel na Sandra Teta bari bamaze gutongana bikomeye mbere y’uko impanuka iba.
Burya bwose amakimbirane yari ageze aharindimuka, Sandra Teta yahise ajya mu modoka ye ashaka kugenda yihuta. Icyakora, Weasel ngo yahise aza imbere y’iyo modoka amubuza kugenda, ari nabwo Sandra yahise imugonga bitunguranye.
Bamwe mu babonye uko byagenze, batangaje ko nta gushidikanya iyo mpanuka yaturutse ku makimbirane bafitanye, icyakora hari bamwe bavuga ko byaba byarabaye impanuka isanzwe.
Amakuru ava mu bantu ba hafi y’uyu muryango, yemeza ko Weasel yakomeretse bikomeye cyane by’umwihariko mu maguru yombi, ku buryo atabashaga kwigendera. Ubu arwariye mu bitaro bya Nsambya, aho abaganga bakomeje kumwitaho by’umwihariko.
Hari impungenge ko iyi nkuru ishobora no gukurura ibibazo bikomeye hagati y’aba bombi. Sandra Teta kugeza ubu ntacyo aratangaza ku mugaragaro ku bijyanye n’ibyabaye, ndetse inzego z’umutekano ziri gukurikirana uko impanuka yabaye ngo zimenye neza ukuri kwihishe inyuma y’iki gikorwa giteye impungenge.
Umuryango wa Mayanja, uzwi cyane mu muziki wa Uganda, na wo uri mu gahinda n’impungenge ku buzima bwa Weasel, cyane ko ari umwe mu basigaye mu itsinda rya Goodlyfe nyuma y’urupfu rwa Mowzey Radio.

