Urujijo rukomeje kuba rwose ku cyatumye umuraperi Kanye West nβumugore we, Bianca Censori, bava ahabereye ibirori byo gutanga ibihembo bya Grammy Awards 2025 bitarangiye. Bamwe bavuga ko baba basohowe nβabashinzwe umutekano nyuma yβuko Bianca Censori yagaragaye yambaye imyambaro igaragaza ubwambure bwe.
Ibi byatangajwe nβuwahaye amakuru Page Six, uvuga ko umutekano wa Grammy waciye amarenga ku myambarire ya Bianca, bikaviramo we na Kanye West gusohorwa.
Ibi byateje impaka ndende ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe bavuga ko ari ukwibasira umuhanzi ukomeye, mu gihe abandi bashimangira ko amabwiriza yβibirori yagombaga gukurikizwa.
Mu gihe ibi byabaga, umuhanzikazi TEMS yegukanye igihembo gikomeye cya Best African Music Performance abikesha indirimbo ye “Love Me Jeje”. Iki cyiciro cyarimo abahanzi bakomeye barimo Davido, Lojay, Chris Brown, Asake, Wizkid, Burna Boy, na Yemi Alade.
Umuhanzi Kendrick Lamar ni we wegukanye ibihembo byinshi muri Grammy Awards 2025, aho mu byiciro birindwi yari ahatanyemo yatsindiye bitanu.
Uyu muhanzi ukomeje kwigaragaza nkβumwe mu bakomeye mu njyana ya Hip Hop yongeye kugaragaza ko ari ku rwego rwo hejuru mu muziki mpuzamahanga.
Indirimbo “Saturn” ya SZA ni yo yatsindiye igihembo cya Best R&B Song, aho yahigitse TEMS, Muni Long, Coco Jones, na Kehlani. SZA yegukanye Grammy ye ya gatanu, bikomeza kumuhesha icyubahiro nkβumwe mu bahanzikazi bakomeye mu njyana ya R&B.
Mu bindi bihembo byatanzwe, Alicia Keys ni we wegukanye igihembo cyitiriwe Dr. Dre “Dr. Dre Global Impact Award”, kikaba ari kimwe mu byβingenzi bihabwa abahanzi bagize uruhare rukomeye mu iterambere ryβumuziki ku rwego rwβIsi. Kugeza ubu, Alicia Keys amaze kwegukana ibihembo bya Grammy 16.
Ku rundi ruhande, Chris Brown yegukanye Grammy ye ya kabiri mu myaka 10, aho yahawe igihembo cya Best R&B Album abikesha album ye “11:11 (Deluxe)”.
Yegukanye iki gihembo ahigitse abahanzi bakomeye nka Usher, Muni Long, Lucky Daye na Lalah Hathaway.
Ikindi cyiciro cyari gihatanyemo abahanzi bo muri Afurika ni “Best Global Music Album”, cyegukanwe na album “Alkebulan II” ya Matt B, yakoranye na Royal Philharmonic Orchestra. Iki cyiciro cyarimo album zikomeye nka “Heis” ya Rema na “Born In The Wild” ya Tems.
Ibihembo bya Grammy Awards 2025 byabereye mu nyubako ya Crypto.com Arena i Los Angeles ku nshuro ya 67.
Ni ibirori byari byitabiriwe nβibyamamare byinshi, harimo abahanzi bo muri Afurika bagaragaye basa neza mu mafoto yasakaye hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga.























