• Love Connection
  • About Us
  • Services
  • Privacy Policy
  • Terms and Conditions
  • Team Members
  • TV
  • Advertise With Us
  • Contact Us
Kasuku Media
  • Home
  • Amakuru
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Politike
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • KASUKU MEDIA TV
  • AGASOBANUYE
  • Love Connection
No Result
View All Result
  • Home
  • Amakuru
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Politike
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • KASUKU MEDIA TV
  • AGASOBANUYE
  • Love Connection
No Result
View All Result
Kasuku Media
No Result
View All Result
Home Imyidagaduro

Uko byari byifashe mu muhango wo gutanga ibihembo bya Grammy Awards 2025

Urujijo rukomeje kuba rwose ku cyatumye umuraperi Kanye West n’umugore we, Bianca Censori bava ahabereye ibirori byo gutanga ‘Grammy Awards 2025’ bitarangiye.

Prince Mutabazi by Prince Mutabazi
February 3, 2025
in Imyidagaduro
0
Uko byari byifashe mu muhango wo gutanga ibihembo bya Grammy Awards 2025
0
SHARES
4
VIEWS
WhatsAppShare on FacebookShare on Twitter
ADVERTISEMENT

Urujijo rukomeje kuba rwose ku cyatumye umuraperi Kanye West n’umugore we, Bianca Censori, bava ahabereye ibirori byo gutanga ibihembo bya Grammy Awards 2025 bitarangiye. Bamwe bavuga ko baba basohowe n’abashinzwe umutekano nyuma y’uko Bianca Censori yagaragaye yambaye imyambaro igaragaza ubwambure bwe.

Ibi byatangajwe n’uwahaye amakuru Page Six, uvuga ko umutekano wa Grammy waciye amarenga ku myambarire ya Bianca, bikaviramo we na Kanye West gusohorwa.

Ibi byateje impaka ndende ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe bavuga ko ari ukwibasira umuhanzi ukomeye, mu gihe abandi bashimangira ko amabwiriza y’ibirori yagombaga gukurikizwa.

Mu gihe ibi byabaga, umuhanzikazi TEMS yegukanye igihembo gikomeye cya Best African Music Performance abikesha indirimbo ye “Love Me Jeje”. Iki cyiciro cyarimo abahanzi bakomeye barimo Davido, Lojay, Chris Brown, Asake, Wizkid, Burna Boy, na Yemi Alade.

Umuhanzi Kendrick Lamar ni we wegukanye ibihembo byinshi muri Grammy Awards 2025, aho mu byiciro birindwi yari ahatanyemo yatsindiye bitanu.

Uyu muhanzi ukomeje kwigaragaza nk’umwe mu bakomeye mu njyana ya Hip Hop yongeye kugaragaza ko ari ku rwego rwo hejuru mu muziki mpuzamahanga.

Indirimbo “Saturn” ya SZA ni yo yatsindiye igihembo cya Best R&B Song, aho yahigitse TEMS, Muni Long, Coco Jones, na Kehlani. SZA yegukanye Grammy ye ya gatanu, bikomeza kumuhesha icyubahiro nk’umwe mu bahanzikazi bakomeye mu njyana ya R&B.

Mu bindi bihembo byatanzwe, Alicia Keys ni we wegukanye igihembo cyitiriwe Dr. Dre “Dr. Dre Global Impact Award”, kikaba ari kimwe mu by’ingenzi bihabwa abahanzi bagize uruhare rukomeye mu iterambere ry’umuziki ku rwego rw’Isi. Kugeza ubu, Alicia Keys amaze kwegukana ibihembo bya Grammy 16.

Ku rundi ruhande, Chris Brown yegukanye Grammy ye ya kabiri mu myaka 10, aho yahawe igihembo cya Best R&B Album abikesha album ye “11:11 (Deluxe)”.

Yegukanye iki gihembo ahigitse abahanzi bakomeye nka Usher, Muni Long, Lucky Daye na Lalah Hathaway.

Ikindi cyiciro cyari gihatanyemo abahanzi bo muri Afurika ni “Best Global Music Album”, cyegukanwe na album “Alkebulan II” ya Matt B, yakoranye na Royal Philharmonic Orchestra. Iki cyiciro cyarimo album zikomeye nka “Heis” ya Rema na “Born In The Wild” ya Tems.

Ibihembo bya Grammy Awards 2025 byabereye mu nyubako ya Crypto.com Arena i Los Angeles ku nshuro ya 67.

Ni ibirori byari byitabiriwe n’ibyamamare byinshi, harimo abahanzi bo muri Afurika bagaragaye basa neza mu mafoto yasakaye hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga.

Umuraperi Kanye West n’umugore we, Bianca Censori bava ahabereye ibirori byo gutanga ‘Grammy Awards 2025’ bitarangiye, aho bamwe bavuga ko baba basohowe. Uwahaye amakuru Page Six yatangaje ko abashinzwe umutekano basohoye Kanye West n’umugore we nyuma y’uko uyu mugore yambaye imyambaro igaragaza ubwambure bwe.
Kendrick Lamar ni we wegukanye ibihembo byinshi muri Grammy Awards, dore ko mu byiciro birindwi yari ahatanyemo yegukanyemo ibihembo bitanu.
Uko niko Umuhanzi John Legend n’umugore we Christine Diane Teigen baserutse mu birori by’itangwa ry’ibihembo bya Grammy Awards.
Shakira yegukanye igihembo cya “Best Latin Pop Album”. Ni igihembo akesha album yise “Las Mujeres Ya No Lloran”. Kugeza ubu Shakira amaze kwegukana ibihembo bya Grammys bine gusa.
Umuhanzikazi @temsbaby wari waherekejwe n’umubyeyi we yegukanye igihembo cya “Best African Music Performance” agikesha indirimbo “Love Me JeJe”.
Chris Brown yegukanye Grammy Award ye yakabiri nyuma y’imyaka 10 yegukanye iya mbere. Ni igihembo atwaye bitewe na album 11:11 (Deluxe) agitwaye ahigitse abarimo Muni Long , Usher, Lucky Daye na Lalah Hathaway.
 Indirimbo “saturn” ya SZA yegukanye igihembo cya “Best R&B song” muri GrammyAwards2025. SZA atwaye iki gihembo atsinze abarimo TEMS, Muni Long, Coco Jones, na Kehlani.
Willow Smith na Jaden Smith, abana b’icyamamare Will Smith na Jada Pinkett Smith, bongeye kwigaragaza nk’abantu bafite umwihariko mu myambarire no mu myitwarire yabo mu ruhando rwa sinema na muzika.
ADVERTISEMENT
Previous Post

Willow na Jaden Smith baserutse mu buryo budasanzwe mu birori bya Grammy Awards

Next Post

Kyle Walker yagize ati: “Ni icyubahiro gukinira AC Milan, ariko tugomba gukosora imikinire yacu”

Prince Mutabazi

Prince Mutabazi

Next Post
Kyle Walker yagize ati: “Ni icyubahiro gukinira AC Milan, ariko tugomba gukosora imikinire yacu”

Kyle Walker yagize ati: "Ni icyubahiro gukinira AC Milan, ariko tugomba gukosora imikinire yacu"

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IFOTO Y’UMUNSI

  • Trending
  • Comments
  • Latest
“Uzacyena iteka nuramuka ukomereje aha: Ukuri guteye ubwoba abagabo benshi banga kwumva”

“Uzacyena iteka nuramuka ukomereje aha: Ukuri guteye ubwoba abagabo benshi banga kwumva”

April 17, 2025
Leta Zunze Ubumwe za Amerika Ikuyeho Uburenganzira bw’Agateganyo ku Bimukira barenga 530,000

Leta Zunze Ubumwe za Amerika Ikuyeho Uburenganzira bw’Agateganyo ku Bimukira barenga 530,000

March 22, 2025
Blandine Uwajeneza: Umukobwa wambara inkweto ndende zo ku rubyiniro agakiza ubuzima bwa bantu mu bitaro

Blandine Uwajeneza: Umukobwa wambara inkweto ndende zo ku rubyiniro agakiza ubuzima bwa bantu mu bitaro

June 10, 2025
Leta Zunze Ubumwe za Amerika Zihagaritse Gutunganya Bimwe mu Bisaba Green Card

Leta Zunze Ubumwe za Amerika Zihagaritse Gutunganya Bimwe mu Bisaba Green Card

March 27, 2025
Atletico Mineiro na Botafogo,ni nde uhesha ishema Brezil?

Atletico Mineiro na Botafogo,ni nde uhesha ishema Brezil?

9
Urugendo rwa Perezida Joe Biden muri Angola rwibanze ku ngingo eshatu z’ingenzi

Urugendo rwa Perezida Joe Biden muri Angola rwibanze ku ngingo eshatu z’ingenzi

4
Uyu munsi haraca uwambaye hagati y’ikipe ya Arsenal Fc na Manchester United

Uyu munsi haraca uwambaye hagati y’ikipe ya Arsenal Fc na Manchester United

3
Ishyamba si ryeru kwa Kanye West na Bianca Censori

Ishyamba si ryeru kwa Kanye West na Bianca Censori

2
Joško Gvardiol wa Manchester City yasubije Jurgen Klopp watutse irushanwa rya FIFA Club World Cup

Joško Gvardiol wa Manchester City yasubije Jurgen Klopp watutse irushanwa rya FIFA Club World Cup

July 1, 2025
Arsenal yatangiye ibiganiro byo gushaka Eberechi Eze

Arsenal yatangiye ibiganiro byo gushaka Eberechi Eze

June 30, 2025
Imbwa zirwaniye igufwa, Gitumba ihinduka ituro ry’imirambo

Imbwa zirwaniye igufwa, Gitumba ihinduka ituro ry’imirambo

June 30, 2025
Indege ya PAMU yahushije Kiziba, igwa Gishigo

Indege ya PAMU yahushije Kiziba, igwa Gishigo

June 30, 2025

Recent News

Tubagezaho amakuru acukumbuye avugwa mu Rwanda, mu karere no mu mahanga mbere y'abandi!

Ibirimo

  • Amakuru
  • Ibindi
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Iyobokamana
  • Karabaye
  • Kasuku Breakfast
  • Politike
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Uncategorized
  • Urukundo
  • World

Amakuru Mashya

Joško Gvardiol wa Manchester City yasubije Jurgen Klopp watutse irushanwa rya FIFA Club World Cup

Joško Gvardiol wa Manchester City yasubije Jurgen Klopp watutse irushanwa rya FIFA Club World Cup

July 1, 2025
Arsenal yatangiye ibiganiro byo gushaka Eberechi Eze

Arsenal yatangiye ibiganiro byo gushaka Eberechi Eze

June 30, 2025
  • Love Connection
  • About Us
  • Services
  • Privacy Policy
  • Terms and Conditions
  • Team Members
  • TV
  • Advertise With Us
  • Contact Us

© 2024 KasukuMedia.com

No Result
View All Result
  • Home
  • Amakuru
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Politike
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • KASUKU MEDIA TV
  • AGASOBANUYE
  • Love Connection

© 2024 KasukuMedia.com