Ubutegetsi bwa Kinshasa bukomeje gukoresha imibare y’abantu baguye mu mirwano yabereye muri Goma, bugaragaza ko abaturage aribo bagizweho ingaruka zikomeye. Nyamara, amakuru yizewe yerekana ko abaguye mu mirwano barenga 2,500, ari abarwanyi barimo abasirikare ba FARDC, inyeshyamba za FDLR ndetse n’imitwe y’abicanyi yitwaje intwaro izwi nka Wazalendo.
Ibitero bikaze byagabwe n’imitwe yitwaje intwaro bigamije guhagarika iterambere ry’ingabo za M23, byatumye benshi bahasiga ubuzima.
FARDC, ifatanyije na FDLR, yakoresheje imbunda ziremereye n’ibisasu birasa kure, byibasiye ahantu hatuwe n’abaturage, bikaba ari kimwe mu byatumye benshi bimuka.
Gusa, nubwo habayeho kwimura abantu, benshi muri bo ntibatinze mu nkambi zahariwe ababuriwe uko bajya i Goma.
Aho guhungira kure, abimuwe bahise basubira mu midugudu yabo nka Kanyarucinya, ndetse n’izindi nkambi zagaragaye zasize ubusa. Ibi birerekana ko intambara atari yo mpamvu nyamukuru ituma bahunga, ahubwo ko ari uburyo Kinshasa ikoresha kugira ngo igire aho ica igaragaza umutekano muke nk’ikibazo gikomeye.
Amakuru akomeje gutangazwa na Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) agaragaza imibare irenze ukuri, agamije gukomeza kwerekana ko ikibazo cya Goma gifite ubukana bukabije. Ariko ubusesenguzi bwimbitse bwerekana ko hari itandukaniro rinini hagati y’ukuri n’ibitangazwa.
Mu gihe ubutegetsi bwa Kinshasa bukomeje gukoresha intambara nk’intwaro ya politiki, ibihumbi by’abaturage bo mu Burasirazuba bwa Congo bakomeje kubaho mu buzima bubi, nta bufasha bahabwa na Leta yabo.
Iyi politiki yatumye n’imiryango mpuzamahanga igwa mu mutego wo kwemera imibare itariyo, aho bamwe bavuga ko abaturage bishwe, nyamara ukuri kwerekana ko abenshi bari abarwanyi. U Rwanda rwakomeje kugaragaza ko rudafite uruhare muri ibi bitero, ahubwo rukavuga ko RDC ikwiye gufata inshingano zo kugarura amahoro mu gihugu cyayo aho gukomeza gushinja abandi.
Ese ibi bivuze ko Kinshasa ishaka gukomeza gukoresha intambara mu nyungu za politiki? Ibi ni bimwe mu bibazo bikwiye kwibazwaho mu gihe ukuri gukomeje gutahurwa.