Umubiligi Aldo Taillieu w’imyaka 19, ukinira Lotto Dstny Devo Team, ni we wegukanye isiganwa ritangiza Tour du Rwanda 2025. Uyu musore yitwaye neza mu gace ka Prologue, aho yakoresheje iminota itatu n’amasegonda 48 ku ntera y’ibilometero 3.4, ubwo batangiriye kuri BK Arena bagasorezwa kuri Stade Amahoro.

Mu isiganwa ryabaye kuri iki Cyumweru, abasiganwa bagaragaje imbaraga n’ubuhanga mu kayira gato gasaba umuvuduko ukabije.
Aldo Taillieu yagaragaje ubuhanga budasanzwe mu gutwara igare, abasha gukoresha igihe cyiza cyamuhesheje umwenda w’umuhondo.
Umunyarwanda waje hafi ni Masengesho Vainqueur wa Team Rwanda, wabaye uwa 31, aho yasizwe n’uyu Mubiligi amasegonda 23.
Nubwo atabashije kwegukana aka gace, Masengesho yagaragaje ko afite ubushobozi bwo guhatana n’amarushanwa akomeye, bikaba byitezwe ko azitwara neza mu bindi bice by’isiganwa.
Tour du Rwanda 2025 yitabiriwe n’amakipe akomeye yo ku rwego mpuzamahanga, harimo ayo ku mugabane w’u Burayi, Aziya na Amerika.
Ikipe ya Lotto Dstny Devo Team, akinira Aldo Taillieu, ni imwe mu makipe yitezweho guhatana cyane muri iri siganwa.
Abasiganwa bitezweho gukomeza kwitwara neza mu duce dutaha, aho bazahura n’inzira zitoroshye zirimo imisozi miremire n’amakorosi akomeye. Abanyarwanda bari biteze kubona umukinnyi wabo yegukana Prologue, ariko bagifite icyizere ko bazitwara neza mu bindi bice by’isiganwa.
Tour du Rwanda ni rimwe mu masiganwa akomeye muri Afurika, rikaba rimaze kwigarurira imitima y’abakunzi b’umukino w’amagare ku Isi hose. Iri siganwa rizakomeza mu minsi iri imbere, aho hazagaragara impinduka ku rutonde rusange bitewe n’uburyo abakinnyi bazitwara mu duce dusigaye.