
Umuhanzi Tom Dee yatangaje gahunda y’ishyingura rya nyirabukwe, witabye Imana ku wa Kane mu bitaro bya Mulago, nyuma y’uburwayi yari amaranye igihe kirekire.
Tom Dee yavuze ko nyakwigendera azashyingurwa uyu munsi kuwa Gatanu, i Bulo-Butambala, ahazwi nka Kasansala, guhera saa munani z’amanywa (2:00 PM).
Gahunda y’ishyingura ry’umubyeyi wa Agather Katrina izabera i Bulo-Butambala-Kasansala kuri uyu wa Gatanu saa munani z’amanywa.
Tom Dee yagaragaje akababaro gakomeye yatewe n’urugendo rubabaje umugore we yanyuzemo, avuga ko Agather amaze imyaka 12 arwaza nyina, warwaraga indwara nyinshi zidakira zirimo umuvuduko w’amaraso (pression), diyabete, ndetse n’ibibazo bikomeye by’impyiko n’umwijima.
Agather amaze imyaka 12 arwaza nyina, wamaze igihe arwaye indwara zitandukanye zirimo umuvuduko w’amaraso, diyabete, impyiko n’umwijima.
Buri munsi, bakoreshaga amafaranga arenga ibihumbi magana atanu (500,000 Frw) ku miti yo kumuvuza.
Tom Dee yavuze ko ibyo byabaye umutwaro uremereye ku muryango, haba mu buryo bw’amikoro ndetse no mu buryo bw’amarangamutima, cyane cyane mu minsi ya nyuma y’uburwayi bwe.
Yasabye abafana be n’inshuti zabo gukomeza kubasengera no kubashyigikira muri ibi bihe bikomeye, anashima cyane imbaraga nyirabukwe yagaragazaga n’ubwitange umugore we yagaragaje mu myaka yose yo kumwitaho.
Imana imuhe iruhuko ridashira.