Umwe mu babyinnyi ba Kendrick Lamar yajyanywe amaguru adakora hasi nyuma yo kugaragara afite ibendera rya Palestine ryanditseho amagambo “Gaza na Sudan” mu gitaramo cyabereye muri stade yakinirwagamo umukino wa NFL.

Amakuru dukesha AP avuga ko nta wari uzi ko uyu mubyinnyi yari afite iyi gahunda, ndetse bikekwa ko yabikoze ku giti cye atabihuje n’itsinda ry’abahanzi n’ababyinnyi bari kumwe.
Ibi byatumye afatwa nkโuwigaragambyaga mu ruhame, ibintu byahise bituma abashinzwe umutekano bamufata bamukura aho igitaramo cyaberaga.
Biravugwa ko ubu uyu mubyinnyi ashobora kuzahura nโibihano bikomeye, birimo no gukumirwa burundu mu bikorwa byose bibera muri stade zikoreshwa na NFL muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Kuba yagaragaye azanye ibendera rya Palestine nโiryo muri Sudan byahise bituma benshi babifata nkโubutumwa bwโuko yifatanyije nโabaturage ba Gaza na Sudan bari mu bibazo bikomeye byโintambara nโubwicanyi.
Nk’uko bizwi, ibibera muri Gaza bikomeje kugibwaho impaka nyinshi ku Isi, aho Israel ishinjwa gukoresha imbaraga nyinshi mu bitero byayo, mu gihe na Sudan ihanganye nโintambara yโimitwe ihanganye ishyamiranye nโubutegetsi bwโicyo gihugu.
Benshi mu bakurikiranira hafi uburenganzira bwa muntu bagaragaje impungenge ko kuba uyu mubyinnyi yafashwe ku ngufu bishobora kuba igihamya cyโuko hari abakumirwa mu kugaragaza ibitekerezo byabo mu ruhame.
Bamwe mu bafana be ndetse nโabaharanira uburenganzira bwa muntu batangiye gusaba ko arekurwa, ndetse bagaragaza ko bidakwiye ko umuntu ahanwa azira ibitekerezo bye cyangwa uburyo agaragazamo ukwitandukanya nโihohoterwa ribera hirya no hino ku Isi.
Gusa, ku rundi ruhande, hari abavuga ko stade zikoreshwa na NFL atari ahantu hakwiye kwifashishwa mu bikorwa bya politiki, bityo akaba yararenze ku mategeko agenga imyitwarire yโabitabira ibitaramo nโimikino ibera muri izo stade.
Ubu inzego zโubutabera zirimo kureba niba ibyakozwe nโuyu mubyinnyi bishobora gufatwa nkโibinyuranyije nโamategeko, cyane ko hari amategeko abuza imyigaragambyo yโinyito iyo ari yo yose ahantu ha rusange hatabugenewe.
Ibi bibaye mu gihe umuziki na siporo bikomeje kuba imiyoboro ikoreshwa nโabahanzi nโabakinnyi mu kugaragaza ibitekerezo byabo kuri politiki nโiyubahirizwa ryโuburenganzira bwa muntu. Nubwo bamwe babifata nkโubwisanzure bwโabahanzi, abandi bakomeza kubifata nk’ibikorwa bidakwiriye.

















