Inkuru ya Denis Omedi, rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu ya Uganda, ni isomo rikomeye rigaragaza ko inzozi zitagendana n’inzira imwe gusa. Mu gihe benshi bamubonaga nk’umukinnyi usanzwe w’umupira w’amaguru, hari ubuzima bwihariye yabagamo hanze y’ikibuga, ubuzima bwo kwitangira akazi ko gucunga gereza.
Mu mwaka wa 2019, Denis Omedi yarangije amasomo ye y’Abacungagereza, ahita atangira akazi mu rwego rw’Igihugu cya Uganda (Uganda Prisons Service). Ntabwo byari byoroshye guhuza ako kazi n’imyitozo y’umupira w’amaguru. Yitozaga mu masaha make yabonaga hagati y’akazi, rimwe na rimwe ananiwe, ariko ntiyigeze arekura inzozi ze zo kuba umukinnyi wabigize umwuga.
Iterambere rye ryaje gahoro, nta ntera asimbuka, nta nzira ngufi. Byamusabaga kwihangana, kwitanga no kwemera ko urugendo rurerure rushoboka. Mu myaka yakurikiyeho, yakomeje gukina, yiyubaka buhoro buhoro, anereka ko n’iyo ubuzima bugushyize mu mbogamizi, ushobora gukomeza imbere nta nkomyi.
Nyuma y’imyaka itandatu, ku myaka 31 y’amavuko, Denis Omedi yanditse amateka ye bwite. Ku mukino we wa mbere mu irushanwa rya AFCON, yahesheje Uganda igitego cy’ingenzi mu mukino bahuyemo na Tunisia. Byari nk’igihembo cy’urugendo rurerure rwuzuyemo kwiyanga, nyuma y’icyo gihe cyose.
















