Ubuyobozi bwa Zambiya bwatangaje ko umudepite wa Zambiya wahunze ufite ibihembo ku mutwe we cgangwa ibihembo kuwamushyikiriza ubutabera yafatiwe muri Zimbabwe.
Emmanuel “Jay Jay” Banda, wari ukurikiranyweho icyaha cy’ubujura, arashinjwa kuba yaratorotse gereza muri Kanama mu gihe yari ategereje kwitaba urukiko.
Bavuga ko yatorotse mu idirishya mu bitaro bikuru bya Chipata mu Ntara y’Iburasirazuba aho yari kwitabwaho, aho yari arinzwe n’abapolisi n’abacunga jyereza.
Abapolisi bahise bashyiraho ibihembo bya miliyoni ebyiri za Zambiya kwacha ($72,000; £57,000) ku umuntu uzamufata akamushyikiriza ubutabera.
Emmanuel Banda akaba ahakana ibirego by’ubujura.
Ku wa gatatu, mu kiganiro n’abanyamakuru, minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu cya Zambiya yavuze ko umudepite yatawe muri yombi mu ntangiriro ziki cyumweru i Harare.
Jack Mwiimbu yavuze ko umudepite yatawe muri yombi na polisi ya Zimbabwe mu igorofa yakodeshaga kandi ko azagumayo mu gihe hagitegerejwe koherezwa mu Gihugu cya Zambiya.
Banda wabaye umudepite wigenga kuva mu 2021, mbere yari afitanye isano na Lungu, watakaje umwanya wa perezida ubwo yasimburwaga na Hakainde Hichilema muri uwo mwaka.