Uwitonze Dalia, umukobwa wβimyaka 21, yitabye Imana ku wa Gatandatu tariki 25 Mutarama 2025, mu gihe imihango yo gufata irembo yari yiteguwe mu Murenge wa Kigabiro, Akarere ka Rwamagana. Urupfu rwe rwateje urujijo, kuko rwabaye mu buryo butunguranye, ndetse hakavuka ibihuha byinshi mu baturage.
Uyu mukobwa yari mu mirimo yo kwakira abashyitsi baje gufata irembo, ubwo yaje kuribwa mu nda bikomeye ku isaha ya saa Tanu zβamanywa.
Yahise ajyanwa kwa muganga igitaraganya, ariko ntiyabasha kurokoka. Umuryango we, inshuti nβabaturanyi bari bahuriye muri urwo rugo bose baguye mu kantu, kuko nta bimenyetso byβindwara bizwi yari afite mbere yβuko agira uburwayi butunguranye.
Majyambere Jean Claude, musaza wa nyakwigendera, yabwiye ibitangazamakuru ko icyateye urupfu rwa mushiki we kitaramenyekana, ariko ahakana ibihuha byakwirakwijwe mu baturage byavugaga ko yaba yiyahuye nyuma yo kuba umusore bagombaga kurushinga yaba yaramwanze.
βIbyo bavuga si byo, nta kibazo yari afitanye nβumukunzi we. Dalia yari umukobwa usanzwe, wishimye, kandi wateguraga ubukwe bwe neza,β Majyambere yagize ati. “Nubwo ibizamini byo kwa muganga byari bitegerejwe ngo bimenyekane icyamwishe, urupfu rwe rwakomeje kuba urujijo.”
Hari abemeza ko ashobora kuba yazize indwara itunguranye, mu gihe abandi bibajije niba ibyo yariye cyangwa yanyoye byaba byamugiriyemo ingaruka mbi.
Nyuma yβurupfu rwe, inzego zβubuyobozi zifatanyije nβabaganga batangije iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye iyo mpanuka ibabaje. Abaturanyi bo bavuga ko ubwo inkuru yβurupfu rwe yamenyekanaga, umuryango we ndetse nβabo mu rugo rwβabakwe bari mu gahinda kenshi, ubukwe bwari buteganyijwe bugahagarikwa.
Uwitonze Dalia yashyinguwe ku wa Kabiri tariki ya 28 Mutarama 2025, mu muhango witabiriwe nβumuryango we, inshuti nβabavandimwe, bose bakagaragaza icyizere ko hamenyekana ukuri ku cyamuhitanye.















