Umuhanga mu by’isanzure wa NASA, Barry “Butch” Wilmore, yagarutse ku Isi nyuma yo kumara amezi icyenda atunguwe n’ibibazo by’ubumenyi bw’ikirere kuri Sitatiyo Mpuzamahanga (ISS).
Yari yitezweho kumara icyumweru kimwe gusa muri ISS ubwo yajyagayo ku wa 5 Kamena 2024, akoresheje ikigendajuru cya Boeing Starliner.
Ariko kubera ibibazo bya tekiniki byagaragaye, yagumye mu isanzure amezi icyenda, bikaba byaramugize umwe mu bahanga ba NASA bamaze igihe kinini mu isanzure ku buryo butateganyijwe.
Nyuma yo kugera ku Isi ku wa 18 Werurwe 2025, yagarutse mu rugo rwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yakiriwe n’imbwa ze mu buryo bw’akataraboneka. Amashusho yerekanye imbwa ze zimusanga zinezerewe cyane, no kumwegera bikomeye, bigaragaza uko zamukumbuye igihe kinini atari mu rugo.

Muri uru rugendo rwari rugoranye, Wilmore yari kumwe na mugenzi we Sunita Williams, bombi bakaba bararangije urugendo rwabo bakoresheje ikigendajuru cya SpaceX Dragon capsule, nyuma yo gusimbuzwa n’itsinda rishya rya Crew-10.
Babashije gukora igerageza ry’ibikoresho bishya, gutunganya ibikoresho byangiritse ndetse na Williams agira umwanya wo gukora imirimo myinshi yo hanze ya ISS (spacewalks), agira ibirometero birenga miliyoni 195 byakozwe mu rugendo rwabo.
Uru rugendo rwagaragaje ingorane zikiri muri gahunda za Boeing Starliner, ariko kandi rwagaragaje imbaraga z’itsinda ry’abahanga ba NASA ndetse n’ubufatanye bwa SpaceX na NASA mu gusubiza abahanga babo ku Isi amahoro.

