Umuhanzi Nyarwanda Confy, uherutse gushyira hanze indirimbo ye nshya yise Fiya, yatangaje ko uburwayi bwโibibara (Vitiligo) bwagaragaye ku isura ye ari kimwe mu byatumye mu mwaka ushize atagaragaye cyane mu ruhame.
Ibi byagize ingaruka ku muziki we, kuko umubare wโindirimbo yashyize hanze wagabanutse ugereranyije nโindi myaka.
Mu kiganiro yagiranye nโitangazamakuru, Confy yavuze ko kuba iyi ndwara yaramufashe byatumye atakaza icyizere mu buryo runaka, ndetse bimugiraho ingaruka ku buzima bwe bwa buri munsi no ku kazi ke nkโumuhanzi. Ati: “Ubundi ndi umuntu ukunda gukora cyane, ariko uko imyaka yagiye ishira, natangiye kubona impinduka ku ruhu rwanjye, byโumwihariko mu maso. Byarangoye cyane, kuko numvaga nta cyizere mfite cyo kujya imbere yโabantu.”
Vitiligo ni indwara yโuruhu itera ibara ryโumweru ku bice bimwe na bimwe byโumubiri, ikaba iterwa nโuko uturemangingo twihariye twitwa melanocytes tutagikora nkโuko bisanzwe.
Iyi ndwara ishobora kugira ingaruka ku buzima bwโimitekerereze, cyane cyane ku bantu bakora umwuga usaba guhura nโimbaga nyamwinshi.
Confy yavuze ko yagize igihe kinini yibaza niba akwiye gukomeza umuziki cyangwa niba yahagarara, ariko nyuma aza kwiyakira agira icyizere cyโuko umubiri we wamenyera izo mpinduka.
Yongeyeho ati: “Ubu ndumva meze neza kurusha mbere, kandi ndashimira abantu bose bankomeje, inshuti, umuryango nโabakunzi bโumuziki wanjye.”
Nubwo umubare wโindirimbo ze wagabanutse, Confy avuga ko atigeze acika intege burundu, ahubwo yakoresheje igihe cyo kwitekerezaho no gushaka uburyo yagaruka mu muziki afite imbaraga nshya.
Indirimbo ye Fiya ni imwe mu bihangano bishya byamugaruye, kandi avuga ko yiteguye gukomeza gushyira hanze ibindi bihangano bikora ku mitima yโabakunzi be.
Mu gusoza, Confy yagize ubutumwa atanga ku bantu bafite indwara ya Vitiligo cyangwa izindi ndwara zishobora kugira ingaruka ku isura yโumuntu, ababwira ko bakwiye kwiyakira no kwigirira icyizere. Ati: “Kuba umuntu afite Vitiligo cyangwa indi ndwara iyo ari yo yose ntibikuraho agaciro ke. Uburyo ubana nacyo nibwo bugena uko ubuzima bwawe bugenda.”
Uyu muhanzi afite gahunda yo gukora ibitaramo no gukomeza guteza imbere umuziki we, kugira ngo yongere agire uruhare rukomeye mu ruhando rwโabahanzi Nyarwanda.
















