Umuhanzi Nyarwanda Confy, uherutse gushyira hanze indirimbo ye nshya yise Fiya, yatangaje ko uburwayi bw’ibibara (Vitiligo) bwagaragaye ku isura ye ari kimwe mu byatumye mu mwaka ushize atagaragaye cyane mu ruhame.
Ibi byagize ingaruka ku muziki we, kuko umubare w’indirimbo yashyize hanze wagabanutse ugereranyije n’indi myaka.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Confy yavuze ko kuba iyi ndwara yaramufashe byatumye atakaza icyizere mu buryo runaka, ndetse bimugiraho ingaruka ku buzima bwe bwa buri munsi no ku kazi ke nk’umuhanzi. Ati: “Ubundi ndi umuntu ukunda gukora cyane, ariko uko imyaka yagiye ishira, natangiye kubona impinduka ku ruhu rwanjye, by’umwihariko mu maso. Byarangoye cyane, kuko numvaga nta cyizere mfite cyo kujya imbere y’abantu.”
Vitiligo ni indwara y’uruhu itera ibara ry’umweru ku bice bimwe na bimwe by’umubiri, ikaba iterwa n’uko uturemangingo twihariye twitwa melanocytes tutagikora nk’uko bisanzwe.
Iyi ndwara ishobora kugira ingaruka ku buzima bw’imitekerereze, cyane cyane ku bantu bakora umwuga usaba guhura n’imbaga nyamwinshi.
Confy yavuze ko yagize igihe kinini yibaza niba akwiye gukomeza umuziki cyangwa niba yahagarara, ariko nyuma aza kwiyakira agira icyizere cy’uko umubiri we wamenyera izo mpinduka.
Yongeyeho ati: “Ubu ndumva meze neza kurusha mbere, kandi ndashimira abantu bose bankomeje, inshuti, umuryango n’abakunzi b’umuziki wanjye.”
Nubwo umubare w’indirimbo ze wagabanutse, Confy avuga ko atigeze acika intege burundu, ahubwo yakoresheje igihe cyo kwitekerezaho no gushaka uburyo yagaruka mu muziki afite imbaraga nshya.
Indirimbo ye Fiya ni imwe mu bihangano bishya byamugaruye, kandi avuga ko yiteguye gukomeza gushyira hanze ibindi bihangano bikora ku mitima y’abakunzi be.
Mu gusoza, Confy yagize ubutumwa atanga ku bantu bafite indwara ya Vitiligo cyangwa izindi ndwara zishobora kugira ingaruka ku isura y’umuntu, ababwira ko bakwiye kwiyakira no kwigirira icyizere. Ati: “Kuba umuntu afite Vitiligo cyangwa indi ndwara iyo ari yo yose ntibikuraho agaciro ke. Uburyo ubana nacyo nibwo bugena uko ubuzima bwawe bugenda.”
Uyu muhanzi afite gahunda yo gukora ibitaramo no gukomeza guteza imbere umuziki we, kugira ngo yongere agire uruhare rukomeye mu ruhando rw’abahanzi Nyarwanda.
