
Umuhanzi Dan Flavour yahishuye uburyo Lydia ‘Jazmine’ Nabawanuka yigeze kumushyira mu bwigunge bukomeye, ndetse agatangira gutekereza kwiyambura ubuzima bwe kubera ibihe bikomeye yamuciyemo.
Nk’uko yabigarutseho mu buhamya bwe, Dan Flavour, amazina ye nyakuri akaba ari Daniel Tumwesigye, yasobanuye ko urungano rwe na Lydia Jazmine rwatangiye neza cyane, basa nk’abari inshuti.
Yagize ati:
“Uwo mugore Lydia Jazmine yigeze gutuma nanga igihugu cyanjye kugeza aho numvaga nakwiyambura ubuzima. Naratangiye kwibaza impamvu nkomeza kuba mu gihugu cyambabaje kugeza aho nahuraga n’uyu mugore wambereye mwiza mu ntangiriro, ariko akaza guhindukira agashyira ibibazo byacu mu gipolisi.”
Dan Flavour avuga ko intandaro y’amakimbirane yabo yatangiye ubwo yakodeshaga inzu iri mu gace ka Munyonyo aho yari agiye gukorera ubucuruzi bwa Airbnb. Umwe mu bantu bakoranaga bamuzaniye Lydia Jazmine nk’umukiriya.
Yagize ati:
“Twagiranye ikiganiro, ambwira ko yifuza gukodesha iyo nzu. Twumvikanye ko azajya yishyura amafaranga miliyoni ebyiri n’ibihumbi magana atanu (Shs2.5m) buri kwezi.”

Lydia Jazmine nyuma yaje kwishyura amezi umunani, angana na miliyoni makumyabiri n’ane (Shs24m). Akimara kujya muri iyo nzu, yazanye umuryango we, afata amafoto ayashyira ku mbuga nkoranyambaga ze, ashimira Imana kuba abonye inzu nshya.
Ibi byaje kugera ku nyir’inzu wari utuye muri Noruveje, maze atangira gushinja Dan Flavour kumugurisha inzu atabifitiye uburenganzira, bituma polisi itangira kumushakisha.
Ibibazo byarakomeje bikomera, kugeza ubwo Lydia Jazmine yamutwariye kuri sitasiyo ya Kabalagala, amusaba ko asubiza amafaranga amushinja ko yayamukuyeho mu buryo bw’ubuhemu no kumubeshya.