Umuhanzi Djazmir, ukorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ari mu batari gusinzira mu buryo bw’imyidagaduro muri iyi minsi. Azwiho kudacogora no gutanga ururimi rudasanzwe mu biganiro, aherutse kwivugira yemeza ko afite aba yifitiye “energy” mu miririmbire ye.
Nyuma yo gusohora indirimbo ye nshya yise “No doubt”, yakomeje gutuma izina rye rirushaho kumenyekana no kuvugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga.
Abafana benshi bavuga ko iyi ndirimbo ifite umudiho wihariye, amagambo yuzuyemo ubutumwa bwubaka mu rurimi rw’Icyongereza n’Ikinyarwanda ndetse n’ijwi rye rihambaye mu njyana akora. Abandi bakongeraho ko uburyo Djazmir avanga indimi mu miririmbire ye ko aribyo abantu bakunda muri iyi minsi kandi ko bituma agira umwihariko.
Mu biganiro yagiranye na Kasuku Media, Djazmir yahishuye ko “No doubt” atari indirimbo yatekereje mu gihe kirekire, ahubwo ari igitekerezo cyavutse mu gihe cy’amasaha make, nyuma yo kumva akajwi k’umuziki kari kumusaba kwandika. Yagize ati:
“Iyo inspiration ije, ntabwo ngira ikibazo cyo kuyifata nkayihindura indirimbo. ‘No doubt’ ni igihangano cyaturutse ku byiyumvo nyabyo.”
Abasesengura mu by’umuziki bavuga ko iyi ndirimbo ishobora kuba intangiriro y’urundi rugendo rushya rwa Djazmir, n’ubwo ari hanze y’igihugu cye cyamubyaye, Djazmir avuga ko adateze kwibagirwa imizi ye ndetse ko ateganya kuzana ibikorwa bikomeye mu Rwanda mu gihe cya vuba.

