Tiamo Lounge yongeye kwerekana ko ari ho hantu honyine hamenyekana iyo bigeze mu myidagaduro nyayo. Nyuma yo gusoza umwaka mu buryo budasanzwe mu ijoro ryo ku wa 31 z’Ukwezi ku Kuboza 2025 bizaba ari uburyohe, aho umuziki, ibinyobwa bitandukanye bizaba biri kuhabarizwa.
Tiamo Lounge ntiyigeze iba ahantu ho kunywera cyangwa gufatira amafunguro gusa, ahubwo ni ahantu ho guhurira, gusabana no kurema urwibutso rwiza.
Ni nyuma y’uko n’umuhanzi akaba asanzwe atunganya umuziki Element Eleee azaba ahari akaba ariwe uzaba ari gutaramira abantu. Amajwi y’umuhanzi Element, n’imirimbo ze nziza nibyo bizatera amatsiko buri wese yumva ko azaba ari mu ijoro ridasanzwe.
Ibinyobwa bidasanzwe byateguwe n’abahanga mu guteka cocktails, serivisi yihuse kandi yuzuye urugwiro, ndetse n’ahantu hizewe ho kwicara no kwishimira iryo joro, byose bizaba bihari. Niba ushaka gusezera umwaka ushize wishimye, unakira umushya ubyina, useka kandi uri kumwe n’inshuti zawe, Tiamo Lounge ni ho ugomba kuba uri. Ntucikwe n’uyu mwanya wa nyuma wo gusoza umwaka wa 2026.
















