• Love Connection
  • About Us
  • Services
  • Privacy Policy
  • Terms and Conditions
  • Team Members
  • TV
  • Advertise With Us
  • Contact Us
Kasuku Media Shop
  • Home
  • Amakuru
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Politike
  • Karabaye
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • KASUKU MEDIA TV
  • Love Connection
No Result
View All Result
  • Home
  • Amakuru
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Politike
  • Karabaye
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • KASUKU MEDIA TV
  • Love Connection
No Result
View All Result
Kasuku Media Shop
No Result
View All Result
ADVERTISEMENT
Home Imyidagaduro

Umuhanzi Nyarwanda Djazmir ubarizwa muri USA akomeje kugaragaza ubuhanga bwe mu Nganzo

Umuhanzi nyarwanda Djazmir, uba muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ari mu bahanzi bakomeje gukora cyane kugira ngo batere imbere mu rugendo rwabo rwa muzika.

Prince Mutabazi by Prince Mutabazi
May 12, 2025
in Imyidagaduro
0
Umuhanzi Nyarwanda Djazmir ubarizwa muri USA akomeje kugaragaza ubuhanga bwe mu Nganzo
0
SHARES
2
VIEWS
WhatsAppShare on FacebookShare on Twitter
ADVERTISEMENT

Umuhanzi nyarwanda Djazmir, uba muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ari mu bahanzi bakomeje gukora cyane kugira ngo batere imbere mu rugendo rwabo rwa muzika. Nubwo ari kure y’iwabo, ntibimubuza gukomeza kwibanda ku nganzo ishingiye ku muco nyarwanda ndetse no gutanga ubutumwa bwubaka sosiyete.

Djazmir yakuriye mu Rwanda, igihugu cyamutoje gukunda umuco n’ubuhanzi. Mu biganiro atanga, akunze kuvuga ko uko imyaka yagendaga ishira, yagiye arushaho kwagura impano ye, kugeza ubwo yiyemeje kuririmba nk’uwabigize umwuga.

Amaze imyaka itari mike aba muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, aho akorera umuziki we. Nubwo ari kure y’u Rwanda, ntiyibagirwa inkomoko ye.

Ahanini ibihangano bye bikubiyemo indirimbo zivuga ku rukundo, ubuzima, kwihangana, ndetse n’icyizere. Avuga ko ari ingenzi gukoresha impano umuntu yahawe mu guteza imbere sosiyete n’igihugu cye, kabone n’iyo yaba ari hanze yacyo.

Djazmir yatangiye kumenyekana cyane binyuze mu ndirimbo ze zagiye zigera ku bantu benshi biciye kuri YouTube n’izindi mbuga nkoranyambaga ze. Yifashisha amajwi meza, amagambo y’ubwenge n’ubuhanga bwo gutunganya indirimbo mu buryo bugezweho.

Aherutse gusohora indirimbo nshya yise “Cash”, aho agaragaza ko n’iyo ubuzima bugoye, abantu badakwiye gucika intege, ahubwo bakwiye gukora cyane kugira ngo bagororerwe.

Mu gihe benshi mu bahanzi baba hanze bagerageza gukurikira ibigezweho byo mu bihugu barimo, Djazmir ahitamo kugumana umwimerere w’umuco nyarwanda mu bihangano bye, nubwo avangamo mu nganzo indimi z’amahanga agerageza gushyiramo ururimi rwe gakongo ‘Ikinyarwanda’.

Aririmba mu Kinyarwanda, rimwe na rimwe agashyiramo n’icyongereza cyangwa igifaransa, bigafasha ubutumwa bwe kugera ku bantu benshi bo mu bice bitandukanye by’Isi.

Mu biganiro bitandukanye yagiye atanga, Djazmir ashimangira ko ari inshingano ye nk’umuhanzi nyarwanda uba hanze y’igihugu, gukomeza kwamamaza umuco we no kurushaho gutanga icyizere cy’uko umuziki nyarwanda ushobora kugera kure mu ruhando mpuzamahanga.

Yabwiye Kasuku Media Ati: “Nzi aho mva, nzi naho nerekeza. Umuziki ni ururimi mpuzamahanga kandi ni uburyo bwiza bwo kubwira Isi uwo uri we n’icyo wizeye. Nkunda u Rwanda kandi igihe cyose ndirimba, mba numva nkiri iwacu.”

Ubu ari gutegura umushinga munini w’indirimbo zizaba zigizwe n’album ye ya mbere, aho ateganya gukorana n’abandi bahanzi nyarwanda, harimo n’abari mu gihugu cy’u Rwanda. Yizera ko ubufatanye nk’ubwo bushobora guteza imbere uruganda rw’imyidagaduro nyarwanda.

Djazmir ni urugero rwiza rw’uko impano nyarwanda ishobora kumvikana no gutera imbere ku rwego mpuzamahanga. Abahanzi bagenzi be, ndetse n’urubyiruko rufite inzozi zo gukorana umuziki, bashobora kumwigiraho byinshi byerekeye k’ubwitange, gukunda ibikorerwa mu gihugu no kwihangira udushya mu nganzo.

Umuhanzi Nyarwanda Djazmir ubarizwa muri USA akomeje kugaragaza ubuhanga bwe mu Nganzo
Djazmir yakuriye mu Rwanda, igihugu cyamutoje gukunda umuco n’ubuhanzi
Djazmir ni urugero rwiza rw’uko impano nyarwanda ishobora kumvikana no gutera imbere ku rwego mpuzamahanga

ADVERTISEMENT
Previous Post

Anknown ashinja Daddy Andre kumwambura miliyoni 1, asaba kwishyurwa cyangwa agasubizwa indirimbo

Next Post

Lamine Yamal amaze kugira uruhare mu bitego 40 muri Barça muri uyu mwaka w’imikino 24/25

Prince Mutabazi

Prince Mutabazi

Next Post
Lamine Yamal amaze kugira uruhare mu bitego 40 muri Barça muri uyu mwaka w’imikino 24/25

Lamine Yamal amaze kugira uruhare mu bitego 40 muri Barça muri uyu mwaka w'imikino 24/25

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IFOTO Y’UMUNSI

  • Trending
  • Comments
  • Latest
“Uzacyena iteka nuramuka ukomereje aha: Ukuri guteye ubwoba abagabo benshi banga kwumva”

“Uzacyena iteka nuramuka ukomereje aha: Ukuri guteye ubwoba abagabo benshi banga kwumva”

April 17, 2025
Leta Zunze Ubumwe za Amerika Ikuyeho Uburenganzira bw’Agateganyo ku Bimukira barenga 530,000

Leta Zunze Ubumwe za Amerika Ikuyeho Uburenganzira bw’Agateganyo ku Bimukira barenga 530,000

March 22, 2025
Leta Zunze Ubumwe za Amerika Zihagaritse Gutunganya Bimwe mu Bisaba Green Card

Leta Zunze Ubumwe za Amerika Zihagaritse Gutunganya Bimwe mu Bisaba Green Card

March 27, 2025
Semuhungu Eric yirukanye General Benda muri Crue ye yaba Traffic Jam

Semuhungu Eric yirukanye General Benda muri Crue ye yaba Traffic Jam

January 31, 2025
Atletico Mineiro na Botafogo,ni nde uhesha ishema Brezil?

Atletico Mineiro na Botafogo,ni nde uhesha ishema Brezil?

9
Uyu munsi haraca uwambaye hagati y’ikipe ya Arsenal Fc na Manchester United

Uyu munsi haraca uwambaye hagati y’ikipe ya Arsenal Fc na Manchester United

3
Urugendo rwa Perezida Joe Biden muri Angola rwibanze ku ngingo eshatu z’ingenzi

Urugendo rwa Perezida Joe Biden muri Angola rwibanze ku ngingo eshatu z’ingenzi

3
Ishyamba si ryeru kwa Kanye West na Bianca Censori

Ishyamba si ryeru kwa Kanye West na Bianca Censori

2
Diddy mu nkiko: Urubanza rwe rwinjiye mu rwego rukakaye mu birego by’ubucuruzi bw’abantu n’ubusambanyi.

Diddy mu nkiko: Urubanza rwe rwinjiye mu rwego rukakaye mu birego by’ubucuruzi bw’abantu n’ubusambanyi.

May 12, 2025
Cristiano Ronaldo Jr yatangiye urugendo rushya mu ikipe y’igihugu yabato Portugal batarengeje imyaka15

Cristiano Ronaldo Jr yatangiye urugendo rushya mu ikipe y’igihugu yabato Portugal batarengeje imyaka15

May 12, 2025
Lamine Yamal amaze kugira uruhare mu bitego 40 muri Barça muri uyu mwaka w’imikino 24/25

Lamine Yamal amaze kugira uruhare mu bitego 40 muri Barça muri uyu mwaka w’imikino 24/25

May 12, 2025
Umuhanzi Nyarwanda Djazmir ubarizwa muri USA akomeje kugaragaza ubuhanga bwe mu Nganzo

Umuhanzi Nyarwanda Djazmir ubarizwa muri USA akomeje kugaragaza ubuhanga bwe mu Nganzo

May 12, 2025

Recent News

Tubagezaho amakuru acukumbuye avugwa mu Rwanda, mu karere no mu mahanga mbere y'abandi!

Ibirimo

  • Amakuru
  • Ibindi
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Iyobokamana
  • Karabaye
  • Kasuku Breakfast
  • Politike
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Uncategorized
  • Urukundo
  • World

Amakuru Mashya

Diddy mu nkiko: Urubanza rwe rwinjiye mu rwego rukakaye mu birego by’ubucuruzi bw’abantu n’ubusambanyi.

Diddy mu nkiko: Urubanza rwe rwinjiye mu rwego rukakaye mu birego by’ubucuruzi bw’abantu n’ubusambanyi.

May 12, 2025
Cristiano Ronaldo Jr yatangiye urugendo rushya mu ikipe y’igihugu yabato Portugal batarengeje imyaka15

Cristiano Ronaldo Jr yatangiye urugendo rushya mu ikipe y’igihugu yabato Portugal batarengeje imyaka15

May 12, 2025
  • Love Connection
  • About Us
  • Services
  • Privacy Policy
  • Terms and Conditions
  • Team Members
  • TV
  • Advertise With Us
  • Contact Us

© 2024 KasukuMedia.com

No Result
View All Result
  • Home
  • Amakuru
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Politike
  • Karabaye
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • KASUKU MEDIA TV
  • Love Connection

© 2024 KasukuMedia.com