Umuhanzi nyarwanda Djazmir, uba muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ari mu bahanzi bakomeje gukora cyane kugira ngo batere imbere mu rugendo rwabo rwa muzika. Nubwo ari kure y’iwabo, ntibimubuza gukomeza kwibanda ku nganzo ishingiye ku muco nyarwanda ndetse no gutanga ubutumwa bwubaka sosiyete.
Djazmir yakuriye mu Rwanda, igihugu cyamutoje gukunda umuco n’ubuhanzi. Mu biganiro atanga, akunze kuvuga ko uko imyaka yagendaga ishira, yagiye arushaho kwagura impano ye, kugeza ubwo yiyemeje kuririmba nk’uwabigize umwuga.
Amaze imyaka itari mike aba muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, aho akorera umuziki we. Nubwo ari kure y’u Rwanda, ntiyibagirwa inkomoko ye.
Ahanini ibihangano bye bikubiyemo indirimbo zivuga ku rukundo, ubuzima, kwihangana, ndetse n’icyizere. Avuga ko ari ingenzi gukoresha impano umuntu yahawe mu guteza imbere sosiyete n’igihugu cye, kabone n’iyo yaba ari hanze yacyo.
Djazmir yatangiye kumenyekana cyane binyuze mu ndirimbo ze zagiye zigera ku bantu benshi biciye kuri YouTube n’izindi mbuga nkoranyambaga ze. Yifashisha amajwi meza, amagambo y’ubwenge n’ubuhanga bwo gutunganya indirimbo mu buryo bugezweho.
Aherutse gusohora indirimbo nshya yise “Cash”, aho agaragaza ko n’iyo ubuzima bugoye, abantu badakwiye gucika intege, ahubwo bakwiye gukora cyane kugira ngo bagororerwe.
Mu gihe benshi mu bahanzi baba hanze bagerageza gukurikira ibigezweho byo mu bihugu barimo, Djazmir ahitamo kugumana umwimerere w’umuco nyarwanda mu bihangano bye, nubwo avangamo mu nganzo indimi z’amahanga agerageza gushyiramo ururimi rwe gakongo ‘Ikinyarwanda’.
Aririmba mu Kinyarwanda, rimwe na rimwe agashyiramo n’icyongereza cyangwa igifaransa, bigafasha ubutumwa bwe kugera ku bantu benshi bo mu bice bitandukanye by’Isi.
Mu biganiro bitandukanye yagiye atanga, Djazmir ashimangira ko ari inshingano ye nk’umuhanzi nyarwanda uba hanze y’igihugu, gukomeza kwamamaza umuco we no kurushaho gutanga icyizere cy’uko umuziki nyarwanda ushobora kugera kure mu ruhando mpuzamahanga.
Yabwiye Kasuku Media Ati: “Nzi aho mva, nzi naho nerekeza. Umuziki ni ururimi mpuzamahanga kandi ni uburyo bwiza bwo kubwira Isi uwo uri we n’icyo wizeye. Nkunda u Rwanda kandi igihe cyose ndirimba, mba numva nkiri iwacu.”
Ubu ari gutegura umushinga munini w’indirimbo zizaba zigizwe n’album ye ya mbere, aho ateganya gukorana n’abandi bahanzi nyarwanda, harimo n’abari mu gihugu cy’u Rwanda. Yizera ko ubufatanye nk’ubwo bushobora guteza imbere uruganda rw’imyidagaduro nyarwanda.
Djazmir ni urugero rwiza rw’uko impano nyarwanda ishobora kumvikana no gutera imbere ku rwego mpuzamahanga. Abahanzi bagenzi be, ndetse n’urubyiruko rufite inzozi zo gukorana umuziki, bashobora kumwigiraho byinshi byerekeye k’ubwitange, gukunda ibikorerwa mu gihugu no kwihangira udushya mu nganzo.


