Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 4 Kanama 2025, umuhanzi QD yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise “Bruce Melody”, ikomeje kugenda ivugisha abatari bake ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru.
Iyi ndirimbo nshya yakozwe ku bufatanye nabasanzwe batunganya umuziki Muriro na TO THE HIT, Urumva neza ko bashyizeho umwete kugira ngo indirimbo ifate ku mutima w’uyumvise wese, haba mu njyana, amagambo cyangwa ubutumwa buyirimo. Ni indirimbo yatunganyirijwe muri studio y’ISANO RECORD.
Mu buryo butunguranye, QD yahisemo kwita indirimbo ye “Bruce Melody”, izina risanzwe rizwi nk’iry’umuhanzi ukunzwe cyane mu Rwanda no mu karere. Gusa, QD asobanura ko atari ukugamije kwigana cyangwa gukurura impaka, ahubwo ari ugutanga ubutumwa ku kamaro k’ubuhanzi, impinduka zishobora kugeza ku muryango Nyarwanda, n’inzozi z’abahanzi bakiri bato.
Mu kiganiro yagiranye na Kasuku Media, QD yagize ati: “Bruce Melody si izina ry’indirimbo gusa, ni ishusho y’umuhanzi uhangayikishwa n’ejo hazaza h’ubuhanzi nyarwanda. Nshaka kwereka abahanzi bagenzi banjye ko dufite ubushobozi bwo kugera kure, niba twemeye gukora cyane no kubaha impano zacu.”

Abamaze kumva iyi ndirimbo bayitangaho ibitekerezo byinshi, bamwe bakavuga ko QD atangiye kugera ku rwego rwo hejuru mu miririmbire, mu gihe abandi bashima amagambo ashyira imbere indangagaciro z’ubwitange agira mu bikorwa bye, inzozi, n’icyerekezo cyiza ku bahanzi b’Abanyarwanda.
Indirimbo “Bruce Melody” irimo injyana ya Afrobeat ivanze n’udukorokoro twa Kinyarwanda, bituma iba umwihariko mu matwi y’abakunzi b’umuziki wa gakondo uvanze n’uw’iki gihe.
QD yakomeje agira ati: “Iyi ndirimbo nayanditse mbona isura y’ubuhanzi bw’u Rwanda mu myaka iri imbere. Nshaka kuzamura igipimo cy’umuziki Nyarwanda, kwereka isi ko natwe dushoboye, kandi ko Bruce Melody ari ishusho ya buri muhanzi wifitemo inzozi z’ukuri.”
Uyu muhanzi QD akunze gukora indirimbo zinyura benshi bitewe n’ubwitonzi ashyira mw’ikorwa ry’indirimbo ze, ibintu bishimangira ko atari gusa umuhanzi w’impano ahubwo ari n’umukozi ukora umunsi ku wundi. Abarwanya gutuza, bashimangira gukura umunsi ku wundi, ni bo nk’aba QD wiyemeje kwandika izina rye mu mateka y’abahanzi bo mu Rwanda.



