PAMANENTO Uzwi nka Pamaa
Umuhanzi uri gukora kuri ubu injyana ya Afrobeats, gusa yatangiye akora hip-hop aza guhindura. Ni Umusore w’imyaka 23 wavukiye mukarere ka Bugesera . Yize amashuri ye mu Indatwa n’Inkesha (G.S.OB ) kuri ubu akaba ari gusoza amasomo ye muri Kaminuza y’u Rwanda.
Vuba aha aherutse gushyira hanze indirimbo ye ya 4 –OYA iri munjyana ya Afrobeats , amajwi yakozwe na Producer Booster , amashusho atunganywa na Director Parker na One B . Uwambitse abagaragara muri Video ni (Matheo design ). Ubu iri hanze ukaba wayisanga ku rubuga rwe rwa YouTube.
Iyi ndirimbo ishingiye kunkuru ibaho mubuzima bw’abakundana , aho umwe muri bo atangira kugaragaza impungenge ko ahari batamukunda , akamera nk’udafite ikizere , akagaragaza ko ashidikanya kuhazaza h’urukundo arimo. Hanyuma rero Iyi ndirimbo ni nk’igisubizo umukunzi we amuha amubwira ati ” kukuvaho (Oya) ntibyambaho ,( Oya) Iyi ndirimbo yanditswe na Pamanento ari kumwe n’inshuti ze za hafi.