
Umuhanzi w’Umunya-Kenya Bien, umwe mu bagize itsinda rya Sauti Sol, yatangaje ko umuhango w’ubukwe bwe wamugendeyeho amadolari 3,000 gusa (ahwanye na miliyoni 3,900,000 RWF).
Mu gihe ubukwe bwa benshi muri Afurika bugaragaramo ibirori by’ikirenga n’imitako ihenze cyane – rimwe na rimwe hakaba n’abashakana bijandika mu myenda kugira ngo babutunge – Bien n’umugore we, Chiki Kuruka, bahisemo ubukwe butuje kandi bwuzuyemo igisobanuro kirenze ibirori.
Yagize ati:
“Jye n’umugore wanjye twatumiriye inshuti zacu za hafi cyane. Buri muntu wari mu bukwe bwacu yari yarigeze kuza kurya iwacu. Twari nka bantu 50 gusa.”
Ubwo bukwe bwabaye mu 2020, kandi bwari bworoshye cyane ugereranyije n’uko ubukwe bw’ibyamamare buba bwitezwe kuba.
Bateguye ifunguro rya nijoro rituje hamwe n’inshuti zabo ku wa Gatatu, hanyuma ku wa Gatanu barasezerana. Amatike yatanzwe mu buryo busanzwe, abantu babwirwaga kuri telefone.
Bien yagize ati:
“Ntabwo nashakaga impano ziturutse ku bantu. Ntabwo nashakaga ko abantu baza bavuga ngo ‘Mana yanjye, namuguze frigo!’ Ahubwo twari dufite umuryango dukorana, maze dusaba abantu gukora inkunga aho kugira ngo bazane impano.”