Jiggly Caliente wamamaye cyane muri “RuPaul’s Drag Race” ndetse akaba n’umucamanza muri “Drag Race Philippines” yapfuye.
Umuryango wa Caliente amazina ye nyakuri akaba ari Bianca Castro ni wo wemeje inkuru y’urupfu rwe mu butumwa bashyize kuri Instagram ye. Bivugwa ko yari amaze iminsi arwaye bikomeye bitewe n’ubwandu bukabije. Yabazwe ndetse anakatwa ukuguru kw’iburyo.
Mu butumwa bwa Instagram handitswe ngo: “Bianca yatabarutse mu mahoro ku wa 27 Mata 2025, saa 4:42 za mu gitondo, azengurutswe n’umuryango we umukunze cyane n’inshuti ze za hafi.”
“Binyuze mu buhanga bwe n’uruhare yagize mu kwamamaza uburenganzira bwa benshi, Jiggly Caliente yashimangiwe nk’umuntu wagaragazaga imbaraga, ubuhanga, no kuba inyangamugayo adategwa.”
Umuryango we wakomeje uti: “Yagize uruhare rukomeye mu buzima bwa benshi binyuze mu buhanzi bwe, ibikorwa bye byo kwamamaza uburenganzira bwa muntu, ndetse n’umubano wihariye yagiranaga n’abafana be bo hirya no hino ku isi. Umurage asize ni uw’urukundo, ubutwari, n’urumuri.”
Jiggly yabaye uwa 8 mu irushanwa rya “RuPaul’s Drag Race” mu mwaka wa 4 w’iri rushanwa. Yagarutse mu mwaka wa 6, aho yaje kwegukana umwanya wa 12. Mu 2022, yinjiye nk’umucamanza mu irushanwa rya “Drag Race Philippines” kandi yakomeje uwo mwanya mu byiciro bitatu byakurikiyeho.
Ntiyagarukiye gusa kuri “RuPaul’s Drag Race.” Yanagaragaye muri “Pose” y’ishyirahamwe FX ndetse no muri “Saturday Night Live.” Jiggly yari afite imyaka 44.
Ruhukire mu mahoro.