
Jill Sobule, wamamaye cyane kubera indirimbo ye yo mu 1995 yitwa “I Kissed a Girl,” yapfuye, nk’uko byemejwe na TMZ.
Uyu muhanzikazi akaba n’umwanditsi w’indirimbo yitabye Imana ku wa Kane azize inkongi y’umuriro yibasiye inzu ye iherereye i Minneapolis, muri Leta ya Minnesota, nk’uko byatangajwe n’umujyanama we, John Porter.
Mu itangazo rye, John yavuze ati:
“Jill Sobule yari imbaraga zidasanzwe kandi yari umuvugizi w’uburenganzira bwa muntu, umuziki we ukaba warabaye igice cy’umuco wacu. Nari nishimiye cyane gukorana na we. Uyu munsi nabuze umukiliya n’inshuti. Nizeye ko umuziki we, urwibutso rwe n’ibyo yasize bizakomeza kubaho no guhumuriza abandi.”
Jill yanaririmbye indirimbo “Supermodel” yakoreshejwe muri filime yamenyekanye cyane “Clueless,” yarimo abakinnyi nka Alicia Silverstone, Paul Rudd, Brittany Murphy, Donald Faison, Breckin Meyer na Stacey Dash.
Byari biteganyijwe ko agomba kuririmbira kuri Swallow Hill Music’s Tuft Theater i Denver, aho akomoka, ku wa Gatanu nijoro.
Mu myaka isaga 30 yamaze akora umuziki i Hollywood, Jill yasohoye alubumu 12, kandi yananditse igihangano gishimagizwa n’inzobere cy’ubuzima bwe bwite cyiswe “F** 7th Grade.”* Yanaririmbye indirimbo y’ifatizo y’uruhererekane rwa Nickelodeon rwitwa “Unfabulous.”
Nk’uko byatangajwe na John, umuhango w’icyubahiro uzategurwa mu mpeshyi yo muri uyu mwaka kugira ngo hazirikanwe ubuzima bwe n’umusanzu yasize.
Jill asize umuvandimwe we n’umugore we, James na Mary Ellen Sobule, hamwe n’abuzukuru be akundaga cyane: Ian Matthew, Robert ndetse n’umugore wa Robert witwa Irina. Yanasize bene wabo benshi n’inshuti zitabarika.
Jill Sobule yari afite imyaka 66.
Imana imuhe iruhuko ridashira.
🕊️