Umuhanzikazi utuye muri Leta Zunze Ubumwe Z’Amerika Jody Bright yaraye asohoye indirimbo nshya yise “Wirira”, ikoze mu buryo bwa Gakondo bw’umuco Nyarwanda, ikomeje kunyura imitima ya benshi mu bayumvise bwa mbere. Iyo ndirimbo yashyizwe hanze ku munsi w’ejo ku Cyumweru tariki ya 10 Kanama 2025, igaragaramo injyana y’amakondera, inanga, ingoma n’amajwi y’amakondera ya kera, byose bigahurizwa hamwe mu buryohereye amatwi kuwayumvise.
“Wirira” yanditswe na Jody Bright ubwe, ikaba ivuga ku gahinda n’ibibazo abantu banyuramo mu buzima ariko ikanatanga ubutumwa bw’ihumure n’icyizere cy’ejo heza.
Mu magambo y’indirimbo, agaragaza uburyo umuntu ashobora guca mu bihe bigoye ariko ntacogore cyangwa ngo agwe mu kantu, ahubwo akihangana akareba imbere, akizera ko n’imvura igwa ikarangira.
Abakunzi b’umuziki bamaze kuyumva banyuzwe n’ubuhanga bwa Jody Bright mu guhuza amagambo yuje ubusizi n’imiririmbire ikoranye ubuhanga, ku buryo bamwe bamaze gutangira kuyisakaza ku mbuga nkoranyambaga no kuyigira indirimbo y’icyumweru.
Abasesengura umuziki bavuga ko iyi ndirimbo igaragaza urugendo rw’umuhanzi uri gukura mu buhanga ndetse ufite intego yo kurinda umuco Nyarwanda unyuze mu muziki w’imbaturamugabo.
Jody Bright asanzwe azwi mu ndirimbo zinyuranye z’ibihe bitandukanye, ariko iyi ndirimbo nshya yise ‘Wirira’ isa n’iyafashe umwanya udasanzwe mu mitima y’abakunzi be, bitewe n’uburyo igaruka ku muco, igahuza injyana za kera n’udushya tw’igihe tugezemo.


