
“Uburyo atuje, uko yitwara, ni ibintu byatumye mwiyumamo” — Tracy Melon
Umuhanzikazi ukomoka muri Uganda, Tracy Mirembe wamamaye mu muziki nka Tracy Melon, yahishuye amarangamutima ye ku munyarwanda ukomeye mu bijyanye no gutunganya umuziki, Element EleéeH.
Mu kiganiro cyihariye yagiranye na radiyo ikomeye yo muri Uganda, Galaxy FM, Tracy Melon yagaragaje ko urukundo akunda Element ruturuka ku miterere n’imyitwarire ye isobanutse. Yavuze ko ubwo yahuraga na we bwa mbere yahise amubona nk’umuntu utuje cyane, utajya avuga amagambo menshi, ahubwo akora ibintu bye mu mutuzo n’ubunyamwuga.
Yagize ati:
“Element ni umuntu utandukanye n’abandi. Iyo uri kumwe na we, wumva afite ikinyabupfura, agira umutuzo udasanzwe. Sinigeze mbona undi muntu nk’uwe. Ni ibintu byatumye mwiyumamo byihuse.”
Uyu muhanzikazi yakomeje avuga ko nubwo abantu benshi bareba ku buryo umuntu agaragara cyangwa umubare w’ibyamamare aba yarakozeho, we yahisemo kumwiyumvamo nk’umuntu ufite indangagaciro n’umurongo uhamye mu buzima.
Nubwo atigeze asobanura niba hari urukundo rusanzwe hagati yabo, yavuze ko iyo umuhanzi nka Element agaragaza ubunyamwuga n’ubupfura mu byo akora, atabura kugira abantu bamwiyumvamo.
Tracy Melon ari mu bahanzi bari kuzamuka mu muziki wa Uganda, azwi mu ndirimbo z’urukundo no mu miririmbire yuje amarangamutima. Ubu akomeje kwagura umuziki we, by’umwihariko akorana n’abatunganya umuziki bo mu karere u Rwanda rurimo.
Ibyatangajwe na Tracy bikomeje gukurura amarangamutima ku mbuga nkoranyambaga, aho abafana be bamwe bashyigikiye urwo rukundo, abandi bagasaba ko bajya babigira ibanga. Naho ku ruhande rwa Element EleéeH, nta kintu na kimwe aratangaza kuri aya makuru kugeza ubu.