Umuhanzikazi w’umunyempano Tyla ukomoka muri Afurika y’Epfo yamaze gusinya amasezerano akomeye n’uruganda rukomeye rw’imyenda ndeste na siporo, Nike, rukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Aya masezerano yemeza ko Tyla azajya yamamaza imyambaro n’inkweto bya Nike, bikaba bigaragaza ko uyu muhanzikazi akomeje gutera imbere mu buryo butandukanye, haba mu muziki no mu rwego rw’ubucuruzi.
Nike ni kimwe mu bigo bikomeye ku Isi mu bijyanye no gukora imyambaro ya siporo n’inkweto za siporo, kikaba kimenyereweho gukorana n’ibyamamare bitandukanye mu muziki, sinema, n’imikino.
Kuba Tyla yasinye aya masezerano bifite igisobanuro gikomeye kuko bimushyira ku rwego rumwe n’abahanzi n’abakinnyi b’ibyamamare Nike ikorana na bo.
Tyla, wamenyekanye cyane binyuze mu ndirimbo ye yise Water yaciye agahigo ku rwego mpuzamahanga, yagiye agaragaza ko ari umwe mu bahanzi bashya bafite impano idasanzwe ku mugabane wa Afurika.
Kuba Nike yamuhisemo nk’umwe mu bamamaza ibicuruzwa byayo byerekana ko ubwamamare bwe burimo gukura byihuse ndetse n’ingaruka nziza umuziki we ukora ku bakunzi be ku Isi yose.
Uyu muhanzikazi si ubwa mbere yinjira mu bijyanye n’imideli n’imyambaro, kuko amaze igihe agaragara mu bitaramo n’ibirori bikomeye yambaye imyambaro y’abazwi cyane ku rwego rw’Isi.
Amasezerano ye na Nike azamufasha gukomeza kwagura izina rye ndetse bikazamufungurira andi mahirwe mu mwuga we.
Kwamamaza imyambaro ya Nike ni intambwe ikomeye kuri Tyla, kuko bimuha ishusho nshya nk’umuhanzi ushobora no kwinjira mu bucuruzi bw’imideli. Mu gihe ategurira ibihangano bishya, abafana be bazakomeza kumubona nk’umwe mu bagize uruhare mu guhindura ishusho y’abahanzi ba Afurika ku ruhando mpuzamahanga.
