Amazina ye nyakuri ni Karomba Gael, ariko azwi cyane ku izina rya Coach Gael. Yavutse ku itariki ya 12 Nyakanga 1988 mu gihugu cy’u Burundi, aho yamazeyo imyaka myinshi mbere yo kwimukira mu Rwanda. Kugeza ubu, afite imyaka 37 y’amavuko.
Coach Gael akomoka mu muryango w’abana batanu. Mu bavandimwe be, umwe uzwi cyane ni Kenny, bakunze no gukorana ibiganiro binyura kuri YouTube Channel yabo yitwa “Aba VIP TV”, imaze kwamamara cyane.
Uyu mugabo ni umwe mu bantu bake bazwi mu Rwanda bafite ubushobozi bwo guhuza ubucuruzi n’imiyoborere, cyane cyane mu byerekeye imyidagaduro, siporo, ubujyanama mu buzima (coaching), n’ishoramari mu bukungu bwifitemo icyerekezo.
Amashuri abanza yayize mu gihugu cy’u Burundi, Nyuma yaje kwimukira mu gihugu cy’u Rwanda ari naho yize amashuri yisumbuye ayasoza neza. Nyuma yaje gukomereza Kaminuza muri Uganda muri Makerere University, aho yize ibijyanye n’ubucuruzi n’imiyoborere.
Ibyo ntibyarangiriye aho, kuko yahise yerekeza mu gihugu cy’u Buhinde, aho yakuye impamyabumenyi y’ikirenga (Master’s Degree) mu ishami ry’ibarurishamibare (Statistics), ayisoza mu mwaka wa 2013. Ni umwe mu Banyarwanda bake babashije gukomeza kwiga, bakarangiza amashuri makuru y’ikirenga.
Nyuma yo gusoza amasomo ye, Coach Gael yagiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yatangiye ubuzima bushya.
Atangira akazi gasanzwe, akora amasaha ahoraho ku mushahara wa $7 ku isaha. Nubwo atari menshi, yari afite intego imwe gusa: kubyaza ayo mafaranga ubundi bushobozi bwo gutera imbere. Yakoze imirimo itandukanye, ariko we yari afite icyerekezo.
Nyuma y’igihe gito, yaje kwiyubaka buhoro buhoro. Yashinze imishinga y’ubucuruzi yagiye imuhesha izina n’icyizere, ndetse ubu ni umwe mu bantu bafite ibikorwa bikomeye mu Rwanda mu bijyanye n’imyidagaduro, ibikorwa remezo bya siporo, amasosiyete y’ubujyanama no gutegura inama, ndetse n’ibikorwa by’ikoranabuhanga.
Coach Gael kandi akunzwe cyane n’urubyiruko kuko akenshi agira ibiganiro by’inyigisho (motivational talks) kuri YouTube, abwira urubyiruko uburyo ashobora kuva ku busa akagera ku rwego rwo hejuru. Avugamo amagambo y’inkomezi ati: “Ntabwo ari aho utangiriye, ahubwo ni aho ushaka kugera.”
Uyu mugabo yashinze kandi imishinga y’imari igamije gufasha urubyiruko rufite ibitekerezo by’ubucuruzi. Yagaragaye mu bikorwa byinshi byo guteza imbere siporo, harimo n’ishoramari mu makipe nka basketball aho yanashoye imari mu ikipe ya UGB.
Nubwo afite ubutunzi, Coach Gael azwiho kwicisha bugufi, kugira umutima w’impuhwe, n’ukwigisha abandi kugera ku nzozi zabo atabaciye intege.



