Urukiko rwo mu Mujyi wa Hong Kong rwakatiye igifungo cy’imyaka 20 umuherwe w’imyaka 78, Jimmy Lai, washinze ikinyamakuru kizwi cyane Apple Daily cyashyigikiraga demokarasi n’uburenganzira bwa muntu. Iki gihano cyatanzwe hashingiwe ku itegeko rishya ry’umutekano w’igihugu ryashyizweho n’u Bushinwa, rikomeje kunengwa n’imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu.
Jimmy Lai, utunze umutungo ubarirwa muri miliyari 1.2 z’amadorali ya Amerika, yafunzwe ashinjwa ibyaha bijyanye no gushyigikira ibikorwa Leta y’u Bushinwa ifata nk’ibibangamira umutekano w’igihugu. Ikinyamakuru Apple Daily yashinze cyigeze kuba ijwi rikomeye ry’abaharaniraga demokarasi muri Hong Kong, ariko cyaje gufungwa mu 2021 nyuma y’igitutu cya Leta y’Ubushinwa.
Mbere y’uko akatirwa, Leta y’u Bwongereza yari imaze iminsi inengwa n’abatavuga rumwe nayo, bashinja ubuyobozi bwayo kudashyira imbaraga zihagije mu guharanira irekurwa rya Jimmy Lai, ufite n’ubwenegihugu bw’u Bwongereza. Abanenga iyi Leta bavuga ko diplomasi yakoreshejwe yacumbagiraga kandi idafite imbaraga zihagije zo kotsa igitutu u Bushinwa.
Ibi byongeye kuvugwa cyane nyuma y’uruzinduko Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Keir Starmer, yagiriye i Beijing mu mpera za Mutarama, akaba yari urwa mbere rw’umuyobozi w’u Bwongereza mu Bushinwa mu myaka umunani yari ishize. Nyuma y’uru ruzinduko, itsinda ry’abadepite b’u Bwongereza rishinzwe gukurikirana ifungwa rishingiye ku karengane, ryatangaje ko amahirwe yo kurekura Jimmy Lai yarenze kubera politiki ya diplomasi idafite imbaraga.
Icyemezo cyo kumukatira igifungo cy’imyaka 20 cyafashwe nk’ikimenyetso gikomeye cy’uko itegeko rishya ry’umutekano rikomeje gukoreshwa mu gucecekesha abatavuga rumwe n’ubutegetsi i Hong Kong.
















