LeBron James, uzwi ku izina rya “King James,” akomeje kwandika amateka adasanzwe mu mukino wa Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Uyu mukinnyi w’icyitegererezo agiye kongera kugaragara mu mukino w’intoranywa wa NBA (NBA All-Star Game), bikazaba inshuro ya 21 yitabiriye uyu mukino mu mateka ye.
Icy’ingenzi kurushaho, uyu mukino uzahurirana n’isabukuru y’imyaka 40 amaze avutse, bikaba byamutera kuba umukinnyi wa mbere ugaragaye muri uyu mukino afite imyaka nk’iyi.
Mu gihe uyu mwaka ari uwa 22 LeBron James akina muri Shampiyona ya NBA, ibyo akomeje kugeraho bigaragaza ubuhanga bwe butagereranywa, umwete, no guhora aharanira gutanga umusaruro mwiza.
Kuva yagera muri NBA mu mwaka wa 2003, yakomeje kuba igihangange, aba umuyobozi mu kibuga ndetse n’inyuma yacyo. Ntabwo ari ukurushanwa gusa, ahubwo LeBron yanahinduye uko abantu babona umukinnyi wa Basketball, aba ikitegererezo ku bakiri bato no ku bandi bakinnyi bakizamuka.
LeBron James amaze kugera ku rwego rukomeye, afite imidari itandukanye irimo ibikombe bine bya shampiyona ya NBA, inshuro enye yatorewe kuba umukinnyi mwiza w’umwaka (MVP), ndetse yigaragaza mu kuba umukinnyi wabaye indashyikirwa mu bihe bitandukanye by’imikino y’intoranywa Game All Star.
Ibi byose bituma abakunzi b’umukino wa Basketball bemeza ko ari umwe mu bakinnyi beza mu mateka y’uyu mukino.
Uyu mukino w’intoranywa uzaba ari amateka yihariye kuko uzerekana ko guharanira gukomeza kuba indashyikirwa bishoboka mu gihe umuntu afite intego n’umwete wo gukomeza guhatana. LeBron akomeje kwerekana ko imyaka atari urukuta ahubwo ari umubare, kandi ko ubukambwe bushingira ku kwiyitaho no gukomeza kwitanga.
Abakunzi ba Basketball mu mpande zose z’Isi bategerezanyije amatsiko uyu mukino uzaba mu kwezi gutaha, aho bazongera kubona LeBron James yerekana ubuhanga bwe, kandi akomeza kwandika izina rye mu mateka ya Basketball.