
Umusore w’imyaka 25 witwa Geoffrey Mugisha, uzwi kuri TikTok nka “Kempaka”, yashyikirijwe ubutabera akurikiranyweho icyaha cyo gukwirakwiza amagambo y’urwango, nyuma yo gushyira ku mbuga nkoranyambaga amashusho agaragara yamwibasira Kabaka w’Buganda n’Abaganda muri rusange. Yafunzwe by’agateganyo mu gereza ya Luzira nyuma yo kwitaba urukiko rwa Buganda Road Chief Magistrates Court.
Mugisha, ukomoka mu bwoko bw’Abanyankole kandi utuye Munyonyo mu Karere ka Wakiso, yarezwe nyuma y’uko amashusho yasangije abamukurikira kuri TikTok kuri konti ye @kampak2 yakwirakwijwe cyane ku mbuga nkoranyambaga. Muri ayo mashusho, yumvikanyemo atuka Kabaka n’Abaganda, akoresheje amagambo asesereza.
Nk’uko abashinjacyaha babitangaje, amagambo Mugisha yavuze yari agamije gusuzugura, gutesha agaciro no gupfobya Abaganda. Mu magambo yagiye amuvugwaho cyane, harimo aho yavuze ko Abaganda “batsindwa buri gihe” kandi “badashoboye kuyobora”, ndetse anavuga ko Perezida Museveni ari we “Kabaka nyakuri”, amagambo yafashwe nk’ashotorana kandi ahembera urwango.
Ubwo Mugisha yitambikaga imbere ya Perezida w’urukiko, Bwana Ronald Kayizzi, yemeye ko koko yavugiye ayo magambo kuri TikTok, ariko anahakana ko yari agamije gukwirakwiza urwango. Yavuze ko ibyo yavuze byari igisubizo ku muntu wamubwiye ko Abanyarwanda bakwiye gusubira iwabo, bityo ko yabikoze ari mu burakari.
“Nibyo koko navuze ayo magambo, ariko ntabwo nari ngambiriye gukwiza urwango. Nari nisubije ku muntu wanditse ko ‘twebwe Abanyarwanda’ dukwiye gusubira iwacu. Nari ndakaye.”
Mugisha yasabye imbabazi mu rukiko, asaba imbabazi Abaganda, Kabaka, Perezida Museveni ndetse n’abandi bose bashobora kuba barababajwe n’ayo magambo.
Nubwo yasabye imbabazi, ubushinjacyaha buyobowe na Ivan Kyazze bwatangaje ko izo mbabazi zidahagije ngo bifatwe nk’ukwemera icyaha, kuko Mugisha yakomeje guhakana umugambi wo guhembera urwango, nk’uko bisabwa n’amategeko y’icyaha cyo gukwirakwiza amagambo y’urwango.
N’ubwo iki cyaha gifite ingwate, abishingizi ba Mugisha bananiwe kugaragaza inyandiko zisabwa kugira ngo arekurwe by’agateganyo.
Perezida w’urukiko, Kayizzi, yategetse ko Mugisha afungirwa muri gereza ya Luzira kugeza ku itariki ya 19 Gicurasi, mu gihe hagitegerejwe ko abishingizi be batanga ibyangombwa bisabwa birimo indangamuntu z’inyoriginali, ibaruwa y’inzego z’ibanze ndetse n’impapuro za pasiporo za Mugisha ubwe.