
Nuru Niyonkuru, wβimyaka 36, yari yahawe akazi ko gutwara umugabo ufite intege nke kuva aho atuye muri group home amujyanye kwa muganga. Polisi ivuga ko Niyonkuru yafashwe asomye inzoga, agasiga uwo mugabo mu modoka, nyuma akaza gupfira kwa muganga.
Iyi nkuru yβuburangare bukabije yateje impaka nyinshi mu mugi wa Phoenix, nyuma yβuko hagaragaye ko Niyonkuru, wari ushinzwe kwitaho ubuzima nβumutekano wβuwari umukiriya we, yakoze ibinyuranyije nβamategeko ndetse nβamabwiriza yβakazi.
Ibi byabaye ku itariki ya 10 Mata muri Phoenix. Nkβuko bikubiye mu nyandiko zβurukiko, Niyonkuru yajyanye uwo mugabo iwe mu nzu aho amushyiriye imbere ya televiziyo, we akajya kunywa inzoga.
Nyuma yβamasaha menshi, Niyonkuru yongeye gutwara uwo mugabo amusubiza muri group home ye, ariko aho kumugeza aho asanzwe aba, yahise ajya mu nzu asiga uwo mugabo mu modoka. Uwo mugabo nyuma yaje gusangwa aryamye ku ruhande, atitaba, kandi atari kwitaba telefoni cyangwa amagambo.
Uwo mugabo yahise ajyanwa kwa muganga, aho baje kumutangaza ko yapfuye.
Mu kiganiro yagiranye na polisi, Niyonkuru yemeye ko yanyweye inzoga kandi ko yajyanye uwo mugabo iwe mu rugo aho kumujyana ku buryo yari ashinzwe.
βInyandiko zβurukiko zigaragaza ko [Niyonkuru] yahagaritse gahunda yβuwo mukiriya, aho kujya aho yagombaga kujya, amujyana iwe mu rugo,β nkβuko bisomeka muri izo nyandiko. βNiyonkuru yemeye ko kunywa inzoga ari igikorwa kigayitse cyane ku muntu uri ku kazi ko kwita ku bantu bafite intege nke, kandi yamenye ko ibyo yakoze bibangamiye umutekano nβimibereho yβuwo yitaga. Niyonkuru yari azi neza ko bigaragara mu mabwiriza yβisosiyete ko kunywa inzoga ku kazi no kujyana umukiriya iwe mu rugo bitemewe.β
Niyonkuru yahise atabwa muri yombi, afungirwa muri gereza, kandi akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha nabi uburenganzira ku muntu ufite intege nke (vulnerable adult abuse). Kugeza ubu, ari kuburana afungiwe ku ngwate ya $250,000, kandi iyo ngwate igomba kwishyurwa yose uko yakabaye (cash-only).
Ibitazwi:
- Nta makuru aratangazwa ku izina ryβuwo mugabo wapfuye.
- Impamvu yβurupfu rwe nayo ntiramenyekana.
- Ariko hamenyekanye ko ku munsi ibi byabereye, ubushyuhe muri Phoenix bwari bwageze kuri dogere 100 Fahrenheit (bikaba biri hafi ya 38Β°C), ibintu bishobora kuba byaragize uruhare rukomeye mu rupfu rwe, cyane cyane niba yari yasizwe mu modoka ifunze.















