I Karama mu Mujyi wa Kigali, kuri uyu wa 26 Mutarama 2025, habaye impanuka ikomeye yahitanye umumotari nyuma yo kugongana n’imodoka. Amakuru aturuka mu baturage ndetse n’abashinzwe umutekano mu muhanda bavuga ko iyi mpanuka yabaye saa mbiri za mu gitondo hafi y’umuhanda wa kaburimbo, ukunze kuba nyabagendwa cyane.
Umumotari wahuye n’uru rupfu, bivugwa ko yageragezaga guca hagati y’imodoka ebyiri zari zihagaze kubera ikibazo cy’umubyigano w’ibinyabiziga (traffic jam).
Ariko, birangira agonganye n’imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Rav4, yari iri kugerageza guhindukira mu muhanda. Iyo modoka yari itwawe n’umugabo bikekwa ko afite imyaka hagati ya 35 na 40.
Abari hafi y’aho byabereye bavuze ko iyi mpanuka yatunguye abantu benshi, kuko umumotari yagonganye n’iyo modoka ku buryo bukomeye cyane, bigaragara ko atari yambaye ingofero(casque).
Polisi y’Igihugu yaje kugera ahabereye iyi mpanuka, maze ijyana umurambo wa nyakwigendera mu buruhukiro bw’ibitaro bya Kacyiru kugira ngo ukorerwe isuzuma.
Umushoferi w’imodoka yajyanywe kuri sitasiyo ya Polisi kugira ngo atange ibisobanuro ku byabaye, mu gihe iperereza rigikomeje. Polisi y’igihugu yongeye kwibutsa abamotari n’abandi bashoferi kwirinda amakosa yo mu muhanda, gukoresha umuvuduko uri hejuru, no kugendera ku mategeko y’umuhanda hagamijwe kugabanya impanuka.
Abaturage bo muri aka gace bavuze ko ikibazo cy’imodoka zihagarara nabi n’umubyigano byakajije umurego muri iyi minsi, bityo bagasaba inzego bireba gufata ingamba zo gushyira amategeko mu bikorwa no guca akajagari. Bamwe mu baturage bongeye gusaba ko habaho ubukangurambaga buhoraho bwo kubungabunga umutekano wo mu muhanda, cyane cyane ku bamotari n’abandi bakora ubwikorezi.
Polisi irasaba buri wese kugira uruhare mu kwirinda no kubahiriza amategeko yo mu muhanda, kugira ngo hirindwe izindi mpanuka zishobora gukurura impfu no gukomeretsa abantu.