
Papa Francis yagaragaye ku cyumweru muri Saint Peter’s Square i Vatikani atanga umugisha wa Pasika, nyuma yo guhura na Visi Perezida JD Vance mu biganiro byamaze akanya gato.
Ibiro bishinzwe itangazamakuru bya Vatikani byatangaje ko Vance yageze muri Casa Santa Marta i Vatikani ahagana saa 5:30 za mu gitondo ku isaha yaho.
“Iryo huriro, ryamaze iminota mike, ryabahaye umwanya wo kwifurizanya Pasika nziza,” uko ni ko iryo tangazo ryabitangaje.
Ahagana saa sita, Umushumba wa Kiliziya Gatolika w’imyaka 88 y’amavuko yageze muri Basilika ya Mutagatifu Petero, areba ku kibuga cyari cyakiriyemo ibirori bya Pasika.
Yicaye mu igare ry’abafite ubumuga, yaha umugisha imbaga y’abantu maze avuga ati: “Buona Pasqua!” cyangwa “Pasika Nziza!”
Mu butumwa bw’uyu mwaka, Papa yasabye ko intambara n’imvururu zose zarangira mu Burasirazuba bwo hagati, i Burayi no muri Afurika.
Igice cy’ubutumwa bwe bugira buti: “Habeho ko ihame ry’ubumuntu ritazigera ribura mu bikorwa byacu bya buri munsi. Mu gihe duhanganye n’ubugome bw’intambara zibasira abasivile batagira kivurira, zigatera amashuri, amavuriro n’abakora ibikorwa by’ubutabazi, ntitwagombye kwibagirwa ko hatari kuraswa intego, ahubwo abantu, buri wese ufite ubugingo n’agaciro k’ubumuntu.”