Umunyabigwi kuri TikTok, w’imyaka 20, yatsindiye indishyi za 20,000 euros nyuma y’uko abakozi ba Zara bamufunguriye umwenda ry’icyumba cyo kwambara ari hagati mu guhindura imyenda.

Umukobwa witwa Krystal Joyce, ukomoka muri Irilande, akaba azwi cyane kuri TikTok kubera amashusho ashyiraho yerekana imyambaro mishya, yahawe indishyi ingana nakayabo ka 20,000 euros nyuma yo kwemeza ko yagizwe nk’umujura mu iduka rya Zara.
Uyu mukobwa w’imyaka 20 yavuze ko yahungabanye cyane ubwo umusekirite w’umugore yamufunguriraga umwenda w’icyumba cyo guhinduriramo imyenda ari hagati mu kwambara. Yabwiye urukiko ko yamaze igihe afungiranywe muri ako gace ndetse agahatwa ibibazo mu ruhame rw’abandi baguzi, nubwo nta cyaha yari yakoze.

Krystal Joyce yavuze ko yahohotewe mu buryo bw’icyubahiro (defamation) kuko byagaragaraga ko yashinjwaga ubujura mu maso y’abantu bari aho. Umucamanza yemeye ko yahohotewe, ategeka ko Zara n’isosiyete yayo ishinzwe umutekano bagomba kumuha indishyi zingana na 20,000 euros.
Uyu mukobwa, ufite abakurikira barenga 122,000 kuri TikTok, yatsinze uru rubanza nyuma yo gukoresha itsinda ry’abanyamategeko bakamuhagararira mu rukiko rwa Dublin Circuit Civil Court.
Umwunganizi we mu mategeko, Esther Earley, yabwiye urukiko ko Ms. Joyce asanzwe afata amafoto ari muri za changing rooms ari kwambara imyenda mishya, akayishyira kuri TikTok anagaragaza aho yaguriye iyo myenda kugira ngo ayamamaze.
Uyu mukobwa yari mu gace ka changing rooms k’iri duka rya Zara rifite ubuso bwa metero kare 52,000 riri muri Blanchardstown, ubwo yumvaga umusekirite avuga mu ijwi riranguruye ngo: “Ngiye guhamagara abashinzwe umutekano.”
Ms. Joyce yavuze ko yari yahungabanye, ndetse asabye ko bamureka akava aho nyuma y’uko umusekirite w’umugore amufunguriye umwenda akamureba. Yongeyeho ko nyuma yo gukomeza kubuzwa gusohoka, yasabwe kujya ku kibuga cy’aho bacururiza, aho yakomeje gukemangwa n’abashinzwe umutekano n’abakozi ba Zara.

Umucamanza Roderick Maguire yashinje abatangabuhamya ba Zara gutanga ubuhamya budafututse, agaragaza ko ibivugwa na Ms. Joyce bifite ishingiro. Yavuze ko uyu mukobwa atigeze abeshya kandi koko yari yahungabanye, by’umwihariko kuko afite izina rikomeye ku mbuga nkoranyambaga aho akoresha konti ye mu kwerekana imyenda no guhugura abantu bo mu muryango we w’Abagenzi (Travelling Community).
Uyu mucamanza yemeje ko ibimenyetso byatanze bigaragaza ko abakozi ba Zara ndetse n’abashinzwe umutekano bahohoteye Joyce mu ruhame, bituma asuzugurwa mu maso y’abaturage.
Ms. Joyce yahawe indishyi za 10,000 euros zishyurwa na ITX Retail Limited, isosiyete ikora Zara, ndetse na 10,000 euros zishyurwa n’isosiyete y’umutekano ya Bidvest Noonan (ROI) Limited. Ikindi kandi, urukiko rwategetse ko ibibazo byose bijyanye n’amagarama y’urubanza bigomba kwishyurwa n’aba baregwa.
Kugeza ubu, Krystal Joyce ntaragira icyo avuga ku byavuye mu rubanza. Ku rundi ruhande, Zara na Bidvest Noonan, sosiyete y’umutekano ifite abakozi barenga 20,000 mu Bwongereza na Irilande, ntacyo baratangaza ku byemezo byafashwe n’urukiko.
