
U Rwanda n’urwego rw’itangazamakuru byabaye mu kababaro gakomeye nyuma y’urupfu rwa Kassim Yousuf, wari umwe mu banyamakuru b’imena bakoze amateka mu kiganiro Samedi Détente kuri Radio Rwanda, nyuma akomereza mu ishami ry’amakuru y’Igifaransa mu RBA.
Amakuru y’urupfu rwe yatangajwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 25 Kanama 2025, aho byemejwe ko yashenguwe n’uburwayi yari amaranye igihe.
Kassim Yousuf yinjiye mu mitima y’abakunzi ba Radio Rwanda kuva mu 1998, ubwo yasimburaga Agnès Murebwayire mu kiganiro Samedi Détente. Iki kiganiro cyari icy’ubusabane n’akaruhuko, kikaba cyaramufashije kuba umwe mu banyamakuru bamenyekanye cyane mu gihugu.
Nyuma yo kuva muri Samedi Détente, yakomereje mu ishami ry’amakuru y’Igifaransa, ari naho yari akibarizwa kugeza ubwo yitabye Imana. Yari umunyamakuru uzwiho ubuhanga mu mvugo, ubwitange, ndetse no gukunda umurimo we by’ikirenga.
Abantu batandukanye barimo bagenzi be bakoranye mu RBA, inshuti, umuryango we ndetse n’abakunzi b’ibiganiro bye, bose bakomeje gutanga ubutumwa bw’akababaro.
Bamwe mu bamenyekanye mu itangazamakuru bavuze ko urupfu rwa Kassim Yousuf ari igihombo gikomeye kuko yari umuntu w’intangarugero mu mwuga we, ufite ubumenyi bwimbitse n’ubwitonzi bwatumaga benshi bamwubaha.
Umwe mu banyamakuru bagenzi be yagize ati:
“Kassim yari umuntu ugira umutima mwiza, akunda gufasha abandi. Yakundaga gusangira ubumenyi bwe no gufasha abanyamakuru bato bari bagitangira urugendo rwabo. Urupfu rwe ni igihombo kitazasimburwa mu itangazamakuru ryacu.”
Umuryango wa Kassim Yousuf uri mu kababaro gakomeye, ariko kandi ukomeje gushimira ubufasha bwose n’amasengesho abantu bakomeje kubaha muri ibi bihe bikomeye. Abakunzi b’ibiganiro bye na bo bibuka uburyo yabahaga ibyishimo n’akanyamuneza mu mpera z’icyumweru biciye muri Samedi Détente, bigatuma bamugira nk’umunyamakuru w’umuryango.
N’ubwo yitabye Imana, umurage wa Kassim Yousuf uzahora mu mitima y’abakunzi b’itangazamakuru mu Rwanda. Samedi Détente yigeze gukoramo yamuhesheje umwanya mu mateka, naho inkuru n’amasuzuma mu kinyarwanda n’igifaransa yakoraga yatumaga abumva Radio Rwanda bamubonamo intangarugero.
Tubifurije kwihangana ku muryango we, inshuti ze, bagenzi be ndetse n’abakunzi b’ibiganiro bye bose. Ibihe byose tuzibuka Kassim Yousuf nk’umunyamakuru witanze, wagize uruhare mu kubaka itangazamakuru ry’u Rwanda.