Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi umunyamakuru wa Radio/TV10, Ndahiro Emmanuel uzwi ku izina rya Taikun, akekwaho gusagarira no gukubita abasekirite mu gitaramo cyari cyateguwe n’Umujyi wa Kigali.
Ndahiro yafashwe ku wa 1 Mutarama 2026, nyuma y’ibikorwa byabereye mu mbuga ya Kigali Convention Centre, aho bikekwa ko yagiranye amakimbirane n’abashinzwe umutekano, bikarangira habayeho gukubita no gukomeretsa, kwangiza ibikoresho ndetse no gukoresha amagambo yo gukangisha.
Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yabwiye itangazamakuru ko Ndahiro akurikiranyweho ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa, no gukoresha amagambo arimo ibikangisho.
Yongeyeho ko Ndahiro afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kimihurura, mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane neza ibyabaye n’uko byagenze.
Itegeko rihana umuntu ukomeretsa, ukubita cyangwa usagarira undi ku buryo bubabaje, rimutegeka igifungo kiri hagati y’amezi atandatu n’umwaka umwe, ndetse n’ihazabu iri hagati ya 100,000 na 300,000 Frw, igihe icyaha gihamijwe n’urukiko.
Iyo icyaha cyatumye uwagikorewe arwara cyangwa atabasha kwiyitaho by’agateganyo, igihano kiba igifungo kiri hagati y’imyaka itatu n’itanu n’ihazabu ishobora kugera kuri 1,000,000 Frw.
Mu gihe gukubita cyangwa gukomeretsa byateye ubumuga buhoraho, indwara idakira, gutakaza urugingo rw’umubiri cyangwa igice cyawo, igihano giteganywa ni igifungo kiri hagati y’imyaka itanu n’icumi, hamwe n’ihazabu iri hagati ya 1,000,000 na 2,000,000 Frw.
RIB iributsa abaturage bose gukomeza kwitwararika, kwirinda inzoga n’ibindi bisindisha bikabije, cyane cyane mu bihe by’iminsi mikuru, kuko akenshi biba intandaro yo gukora ibyaha.
Yanibukije kandi abantu bose gukomeza kugira ubworoherane n’imyitwarire myiza mu buzima bwa buri munsi, kuko kwica amategeko bigira ingaruka zirimo gufungwa no guhanwa n’amategeko.
















