Inkuru ibabaje ikomeje gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga yerekeye ku musore wo muri Tanzania, Tariq Awadhi Kipemba, wahinduriwe ubuzima n’ibyago byo gusukwaho aside n’abagizi ba nabi.
Tariq avuga ko yavutse mu 1991 mu gace ka Moshi, Kilimanjaro, akaba yari afite imyaka 31 igihe ibi byabaga. Yakoraga akazi ko gutembereza ba mukerarugendo muri kompanyi ntoya yitwa Travel Routes Africa, akazi yakundaga kandi kamufashaga kubaho.
Ku wa 5 Werurwe 2022, ubwo yari agiye guhura n’inshuti ze ngo basangire ibyo kurya bya nimugoroba, yahuye n’akaga katumye ubuzima bwe buhinduka burundu. Avuga ko abagabo babiri bari kuri moto bamutunguye mu muhanda, umwe muri bo akamusukaho aside mu maso no ku mubiri wose, ikamutera ububabare budasanzwe.
Inshuti ze, zamubonye mu muhanda ari kwiruka ashaka ubufasha, zahise zimujyana ku bitaro by’i Moshi. Ariko kubera ko nta bushobozi yari afite, ntiyabonye ubuvuzi bwihuse bwari bukenewe. Bategetswe kumukarabya n’amazi y’isuku, bikaba byararushijeho kumusigira ingaruka zikomeye kuko aside yarenze uruhu igera mu maso imbere, bituma ahita ahuma.
Nyuma y’ibyumweru bibiri ari mu bitaro, abaganga batangaje ko ubuvuzi bw’imbere mu gihugu budashobora kumufasha uko bikwiye, bamubwira ko agomba kujya mu Buhinde kugira ngo ahabwe ubuvuzi bwihariye bushobora kumugarurira ubuzima cyangwa kumworohereza ubuzima asigaje.
Inkuru ye yashegeshe imitima y’abenshi, ikaba ikomeza kuba isomo rikomeye ku muryango Nyafurika ku bijyanye no kurwanya ihohoterwa ku kiremwa muntu. Tariq Kipemba, n’ubwo yahuye n’akaga gakomeye, akomeje guharanira gukira no kongera kugira icyizere mu buzima ko azakira vuba.

















