Gianluigi Gigio Donnarumma ari mu nzira zo gutandukana na Paris Saint-Germain nyuma y’uko asizwe inyuma ku rutonde rw’abakinnyi bazakina Supercup. Uyu mukinnyi ukomoka mu Butaliyani ntiyigeze ahamagarwa na gato, bikaba byerekana ko umubano hagati ye na PSG wamaze gucikamo ibice.
Amakuru ava mu ikipe avuga ko nta bwumvikane na buke buri hagati y’impande zombi ku bijyanye n’amasezerano mashya, ndetse nta n’icyizere cyo kuyashyiraho umukono. PSG yamaze gufata icyemezo cyo kwizera Lucas Chevalier nk’umuzamu mushya, bituma Donnarumma yisanga nta mwanya afite mu migambi y’iyi kipe.
Biteganyijwe ko uyu mukinnyi ashobora kuva muri PSG muri iyi mpeshyi, cyangwa se akayivamo mu 2026 nk’uwarangije amasezerano. Donnarumma avuga ko atishimiye na gato imyitwarire yikipe ye, ibintu byongeye gukaza umwuka mubi hagati ye n’abayobozi bayo.
Amakipe yo muri shampiyona yo mu Bwongereza ‘English Premier League’ yamaze gutangira kumuganiriza, bikaba bishoboka ko ahari ari ho azerekeza mu gihe cya vuba. Uyu mukinnyi w’imyaka 26 azwiho ubunararibonye bukomeye no gukina ku rwego rwo hejuru kuva akiri muto, ariko ubu urugendo rwe i Paris ruri kugana ku musozo utari mwiza.
Donnarumma yahageze muri PSG avuye muri AC Milan, aho yari kapiteni, ariko urugendo rwe mu Bufaransa rushobora kurangira vuba cyane kurusha uko yari abitekereje.

