Umuzamu mukuru wa Liverpool, Alisson Becker, yagize imvune ikomeye (hamstring) izatuma amara iminsi atagaragara mu kibuga kugeza ku mpera z’ukwezi kw’Ugushyingo. Nk’uko byemejwe n’abaganga b’ikipe ndetse n’abatoza, Alisson yagize imvune mu mukino ukomeye wa UEFA Champions League wahuje Liverpool na Galatasaray igatsindwa igitego kimwe kubusa, ubwo yageragezaga gukiza ikipe ye mu buryo bukomeye ariko akaza kugwa nabi.
Nyuma yo gusuzumwa n’abaganga batangaje ko uyu munyezamu azamara ibyumweru bitandatu hanze, bigatuma abura imikino myinshi ikomeye Liverpool izaba ifite muri iyi minsi.
Iyi ni inkuru mbi ku bafana ba Liverpool ndetse no ku mutoza Arne Slot, kuko Alisson ari umwe mu bakinnyi bafatwa nk’inkingi ya mwamba mu izamu.
Kuri ubu, ikipe yitezweho kwishingikiriza ku munyezamu w’inyongera Caoimhin Kelleher, uzahabwa amahirwe menshi yo kugaragaza ubushobozi bwe mu gihe umuzamu mukuru azaba arikwitabwaho.
Liverpool izaba idafite Alisson mu mikino y’ingirakamaro irimo iyo ya Premier League ndetse n’indi ya Champions League izaba mu kwezi kw’Ukwakira n’Ukuboza. Abasesenguzi bo bemeza ko ibi bishobora kugira ingaruka ku mikino y’ikipe, cyane cyane kuko ari igihe cy’imikino myinshi ikomeye, aho buri ntsinzi cyangwa itsindwa rifite akamaro kanini ku migambi y’umwaka.
Uretse gutakaza umuzamu mukuru, iyi mvune ya Alisson yongeye kuzamura impaka ku mikino ikomeye ikinirwa mu gihe gito, kuko abatoza benshi bakomeje kugaragaza impungenge ku ngaruka z’imikino myinshi ikurikiranye ku buzima bw’abakinnyi.
N’ubwo bimeze bityo, abafana ba Liverpool barasabwa kwihangana no gushyigikira ikipe yabo, mu gihe bategereje gusubira mu kibuga kwa Alisson mu mpera z’Ugushyingo.
