Umuraperi Offset yanenze bikomeye umuherwe Elon Musk, amushinja gushyigikira irondaruhu nyuma yโamakuru avuga ko ashaka gutanga imbabazi kuri Derek Chauvin, wahoze ari umupolisi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika wahamijwe icyaha cyo kwica umwirabura George Floyd.
Offset, uzwi cyane mu itsinda Migos, yifashishije imbuga nkoranyambaga agaragaza uburakari bukomeye kuri iyi ngingo, atangaza ko atemeranya na gato na Musk, ndetse ashimangira ko irekurwa rya Chauvin ryaba ari ugutesha agaciro uburenganzira bwโabirabura nโubutabera.
Iyi ngingo yabaye inkuru ikomeye nyuma yโuko byatangajwe ko Elon Musk, umuherwe ufite kompanyi nka Tesla na SpaceX, yaba ashyigikiye ko Chauvin arekurwa.

Ibi byateye uburakari benshi biganjemo Abirabura ndetse nโabandi badashyigikiye ihohoterwa rikorerwa abantu bose, cyane cyane rikozwe nโabashinzwe umutekano.
Derek Chauvin, wahoze ari umupolisi wa Minneapolis, yakatiwe gufungwa imyaka 22 nโamezi atandatu muri Kamena 2021 nyuma yo guhamwa icyaha cyo kwica George Floyd muri Gicurasi 2020.
Icyo gihe, amashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje Chauvin ashikamije ivi ku ijosi rya Floyd mu gihe kirenga iminota icyenda, nubwo uyu mugabo yasabaga imbabazi avuga ko abuze umwuka.
Ubu buryo bwasaga nโubwโiyicarubozo bwatumye Floyd apfa hashize isaha agejejwe kwa muganga.
Urupfu rwa George Floyd rwateje impinduka zikomeye ku Isi, byโumwihariko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho byabyukije imyigaragambyo ikomeye yiswe Black Lives Matter (BLM).
Iyi nkundura, yatangijwe mu 2013 nyuma yโirekurwa ryโumupolisi George Zimmerman warashe umusore wโumwirabura Trayvon Martin, byongeye gukaza umurego mu 2020 nyuma yโurupfu rwa Floyd.
Abantu batari bake basabye ko habaho impinduka mu mikorere yโinzego zโumutekano ndetse no guhana abapolisi bakora ihohoterwa.
Offset kimwe nโabandi barwanya irondaruhu, bemeza ko Chauvin agomba kuguma muri gereza kuko ibyo yakoze bigaragaza urugomo nโubunyamaswa, kandi irekurwa rye ryaba ari ugusubiza inyuma ubutabera. Kugeza ubu, Elon Musk ntacyo arasubiza ku magambo ya Offset nโabandi bamunenze, ariko iyi ngingo iracyakomeza gukurura impaka nyinshi.
















