Uyu munsi, tariki ya 7 Ukuboza 2024, hateganyijwe umukino ukomeye hagati y’ikipe ya Rayon Sports n’ikipe ya APR FC kuri Stade Amahoro i Kigali, ugazatangira saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.
Uyu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa gatatu wa Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda (Rwanda Premier League), ni umwe mu mikino itegerejwe cyane kubera amateka y’ubuhanganire bw’aya makipe yombi.
Ikipe ya Rayon Sports, iyoboye urutonde rwa shampiyona, irakina idafite rutahizamu Alseny Camara Agogo, umaze gutandukana n’ikipe, hamwe n’abandi bakinnyi bafite ibibazo by’imvune cyangwa amakarita.
APR FC, iri ku mwanya wa 3 n’amanota 19, nayo irimo abakinnyi bavunitse, ariko yahaye imbaraga abafite ubushobozi bwo gukora itandukaniro uyu munsi.
APR FC imaze imikino ine idatsinda Rayon Sports, ibintu bikomeza kotsa igitutu iyi kipe y’ingabo ngo yitware neza muri uyu mukino w’uyu munsi.
Uyu mukino ugiye kuba ishusho ya shampiyona y’uyu mwaka, kandi utegerejweho guha icyerekezo gishya buri kipe mu rugendo rwo gushaka igikombe.
a5btsb