Ahagana saa munani z’igicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 15 Mata 2025, humvikanye urusaku rw’imbunda hagati y’inyeshyamba za Mai-Mai z’Abapfulero n’iz’Ababembe, mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, muri teritwari ya Fizi.
Amakuru aturuka mu gace ka Manga gaherereye muri zone ya Ubwari, hafi y’umujyi wa Baraka, yemeza ko imirwano ikaze yabaye hagati y’izi mpande ebyiri zari zisubiranyemo, aho barasanye bitavugwa.
Mai-Mai y’Ababembe iyobowe n’uwiyita General Hamuri Yakutumba, mu gihe iy’Abapfulero iyobowe na Colonel Ngomanzito.
Abo ku ruhande rwa Gen. Hamuri Yakutumba ngo batakaje abarwanyi babiri abandi babiri barakomereka, mu gihe ku ruhande rwa Colonel Ngomanzito hataramenyekana igihombo.
Hari andi makuru avuga ko impande zombi zarwanye bikomeye, ndetse ko hapfuye abarwanyi benshi bagera mu mirongo, abandi barakomereka ku bwinshi, bagereranywa mu magana.
Iyi mirwano yateje umutekano muke, ituma abaturage benshi bava mu byabo bagahungira mu duce dutandukanye tw’umutekano muke, bamwe berekeza i Baraka, abandi bajya mu tundi duce twa Fizi tutabereyemo imirwano.
Iri subiranamo rije rikurikira imirwano yabaye mu ntangiriro z’ukwezi kwa Werurwe 2025, aho abarwanyi ba Hamuri Yakutumba barwanye n’abo kwa General Ebuela Tresor Mutetezi, nawe wo mu bwoko bw’Ababembe. Iyo mirwano ni yo yahitanye General Tresor Mutetezi Ebuela, ikaba yarabereye hagati ya zone ya Fizi n’umujyi wa Baraka.
