
Ku wa 7 Mata, Komisiyo y’u Rwanda ishinzwe ibikorwa bya Dipolomasi muri Zambia yifatanyije n’Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda mu kwizihiza ku nshuro ya 31 Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Iki gikorwa cyabereye muri Zambia, igihugu giherereye mu majyepfo y’Afurika, cyitabiriwe n’abantu barenga 300 barimo Abanyarwanda baba muri Zambia, abayobozi b’igihugu cyakiriye, imiryango itegamiye kuri Leta, intumwa za za Ambasade n’inshuti z’u Rwanda.
Mu ijambo rye, Ambasaderi w’u Rwanda muri Zambia, Emmanuel Bugingo, yavuze ko Jenoside yahitanye abarenga miliyoni, ari umusaruro mubi w’ingengabitekerezo y’urwango n’amacakubiri yakwirakwijwe, yigishwa kandi igashyigikirwa na ba g colon mu gihe cy’ubukoloni.
Yagize ati: “Amateka mabi ya Jenoside ni igihombo ku isi yose. Ariko ukwigira ku byo u Rwanda rwanyuzemo biratanga amasomo akomeye: imbaraga z’isanamitima ishingiye ku baturage, uburemere bwo gutabara hakiri kare, ndetse n’akamaro ko kudapfukirana ibimenyetso.”
Yongeyeho ko ibiri kubera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), aho Abatutsi bahohoterwa n’amatsinda nka FDLR igendera ku ngengabitekerezo ya Jenoside, byibutsa byinshi byabaye mu 1994.
Yagize ati: “Ibibera mu burasirazuba bwa Congo ni nk’ingaruka z’amateka mabi y’isi. Ubu turi kubona amatsinda yitwaje intwaro agaba ibitero ku bantu hashingiwe ku moko, amagambo y’urwango aharabika Banyamulenge nk’abanyamahanga, isi ikabihorera, ibintu bikaba bisa n’ibyabaye mu 1994.”
Mu myaka 31 ishize, Leta y’u Rwanda yakoze ibikorwa byinshi by’ingirakamaro mu rwego rwo kubungabunga no guha agaciro amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, haba ku rwego rw’igihugu ndetse no ku rwego mpuzamahanga.
Muri ibi bihe twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 31, twifatanyije n’isi yose mu kwibuka inzirakarengane zisaga miliyoni zishwe hagati ya tariki ya 7 Mata kugeza ku ya 3 Nyakanga 1994, mu buryo bw’agashinyaguro n’urugomo rudasanzwe.
Ijambo “Kwibuka,” risobanura “kuzirikana” mu Kinyarwanda, ni isezerano ritagatifu ryo guha agaciro ababuze ubuzima, kugaragariza impuhwe abarokotse, no kwiyemeza ko bitazongera kubaho ukundi. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti: “Kwibuka. Guhuza. Gusigasira.” Igaragaza urugendo u Rwanda rwanyuzemo, ruvuye mu mwijima rugana ku rumuri rw’icyizere, rugaragaza kwibuka twese hamwe, ubumwe n’ubwiyunge, n’imbaraga zo kwiyubaka nk’igihugu.
Minisitiri ushinzwe Iterambere ry’Umuryango n’Imibereho Myiza muri Zambia, Doreen Mwamba, yagize ati:
“Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 itwigisha amasomo akomeye, nubwo abababaza.”
Yongeyeho ati: “Itwibutsa ingaruka mbi z’ivangura, ibinyoma n’urwango rudahagaritswe hakiri kare. Bitwibutsa kandi uburemere bwo kutita ku bibera ahandi.”
Mwamba yagaragaje ko Zambia yifatanyije n’Abanyarwanda muri ibi bihe byo kwibuka.
