
Umugabo utagira aho aba, ukurikiranyweho gukomeretsa umudozi w’imyambaro wo muri Broadway mu ijosi akoresheje icupa ryamenetse, mbere yabanje gutera undi mugore undi icupa, akaba yaravuze amagambo ateye ubwoba ati: “Ndashaka kwica indaya,” nk’uko polisi ibitangaza.
Muslim Brunson, w’imyaka 46, yategetswe n’umucamanza kujyanwa gupimwa uburwayi bwo mu mutwe nyuma yo gukomeretsa Megan Berg w’imyaka 25 kuwa Mbere.
Brunson bivugwa ko yabanje gutera icupa ku mugore utaramenyekana, maze amaze kurimenagura akoresheje uduce twaryo gukomeretsa Megan Berg mu ijosi ubwo yari arimo gutambuka mu gace k’abaherwe ka SoHo muri New York.
Uwo mukobwa ukomoka muri Leta ya Arizona yahise ajyanwa igitaraganya ku bitaro bya Bellevue ari mu buryo bukomeye, aho yahise akorerwa imvugankana y’ijosi iherekejwe n’ubudoda burenga 40.
Nk’uko ikinyamakuru New York Post kibivuga, kugeza kuwa Gatatu, Berg yari agihumeka abifashijwemo na mashini.
Brunson afite amateka maremare y’indwara zo mu mutwe ndetse n’ibyaha bikomeye yahamijwe mu bihe byashize. Abashinjacyaha batangaje ko yari amaze iminsi 60 gusa agarutse muri New York ubwo yakoze ubwo bugizi bwa nabi.
Iri hohoterwa ryabereye ku manywa y’ihangu ahagana saa cyenda (3PM), nk’uko ubushinjacyaha bubivuga.
Uwo mugore watewe bwa mbere yabwiye polisi ko yumvise ikintu kimukubise, ahindukiye abona umugabo afite icupa rinini ry’ikirahure ry’icyatsi mu ntoki. Nk’uko bivugwa muri dosiye y’urubanza, yumvise uwo mugabo avuza induru ati: “Ndashaka kwica indaya,” ahita atangira kwiruka mbere yo kumva ‘urusaku rw’abantu bataka n’urusaku rw’ibirahure bimennetse.’
Megan Berg yabwiye polisi ko yari arimo gutambuka ku muhanda ubwo yabonaga uwo mugabo amwerekejeho icupa, ararimutera rigwa ku ijosi rye.
Se wa Megan, witwa George Berg, yavuze ko yari arimo kugerageza gukabya inzozi ze zo kuba umudozi w’imyambaro y’ibitaramo bya Broadway.
Yagize ati: “Birarenze ukwemera. Aracyari mu rugamba rwo kurokoka,” abibwira New York Post.
Brunson yahise atabwa muri yombi n’abapolisi bidatinze nyuma y’icyo gitero.
Umucamanza w’Urukiko rwa Manhattan, Beverly Tatham, yategetse ko aguma mu buroko mu gihe hagikorwa isuzuma ry’uburwayi bwo mu mutwe.
Umushinjacyaha wungirije, Mary Simeone, yagize ati:
“Ku manywa y’ihangu, ukekwaho icyaha yateye abantu babiri batamuzi mu gihe gito kandi imbere y’abatangabuhamya benshi.”
Yongeyeho ko nyuma yo gutabwa muri yombi, Brunson yagiye avuga amagambo ateye ubwoba ku muntu wagiye gutanga ubuhamya afasha polisi kumufata.
Yagaragaje ko Brunson afite amateka y’ibibazo byo mu mutwe. Nk’uko New York Post yabitangarijwe n’inkuru zaturutse mu bashinzwe iperereza, ngo akunze kumva amajwi amubwira ko agomba gukomeretsa abantu.
Urutonde rwe rw’ibyaha rurimo urugomo rwabaye ku itariki ya 4 Nyakanga 2022, aho yakubise umugore w’imyaka 53, agakomereka bikomeye mu maso. Polisi ya NYPD yabwiye DailyMail.com ko ubwo bugizi bwa nabi bwabereye ahitwa Fulton Street, mu gace gahenze ka Financial District, aho yamukubise amukurikiye inyuma, agahita ahondagura igiti cya métro.
Umuvugizi wa NYPD yagize ati: “Uwo mugore yakomeretse mu maso, arabyimba kandi agira ububabare. Yahise ajyanwa ku bitaro.”
Brunson kandi ngo yigeze gukubita no kwambura umwana w’umuhungu w’imyaka 13 muri Brooklyn mu mwaka wa 2019.
Yigeze koherezwa muri gereza ya Leta byibura inshuro imwe, ndetse anategekwa kwitabira gahunda yo kuvurwa indwara zo mu mutwe.
Me Mildred Morillo, umwunganizi we mu mategeko, yagize ati:
“Icyagaragara ku rukurikirane rw’ibyaha bya Bwana Brunson ni uko ahanganye n’ikibazo gikomeye cy’uburwayi bwo mu mutwe.”
Yongeyeho ati:
“Nk’uko ntawashinja umuntu urembejwe na virusi y’igifu kuba atari ku murongo, ntibikwiye ko bivugwa ko afite urwango ku rwego rw’amategeko.”
Megan Berg yari amaze imyaka myinshi akora kuri musicals kuva mu 2017, aheruka gukora nk’umwungiriza w’umudozi w’imyambaro mu bitaramo bya Off-Broadway birimo Fallen Angels, The Irrepressible Magic of the Tropics na Music City: A New Musical.
Jade McLeon, umukinnyi wa theater ndetse na mugenzi we wakoranye na Megan, yabwiye The Post ati:
“Ni umukobwa mwiza rwose. Yari inshuti, afite urugwiro. Twajyaga tuganira kuri théâtre. Yari afite urukundo rukomeye kuri yo.”