Ubushakashatsi bwagaragaje ko uburyo bwo gukorera mu nganda imisemburo isanzwe iboneka mu giti cya pome kanseri (guava) bushobora gufasha mu kuvura kanseri y’umwijima ku giciro gito, bityo bikaba byatanga icyizere cyo kurwanya indwara iri mu zikomeje guhitana abantu benshi ku Isi.
Nk’uko tubizi, imiti myinshi yemewe ikoreshwa mu kuvura indwara ikomoka ku bimera n’ibindi bisanzwe muri kamere. Urugero, igikonoshwa cy’ibiti by’umutembe cyiswe “aspirine” kuko kirimo umusemburo witwa salicine, kandi umubiri w’umuntu ushobora kuwuhindura salicylic acid ifasha kurwanya ububabare n’umuriro.
Ubu bushakashatsi bushya bwakorewe muri Kaminuza ya Delaware n’umwarimu wungirije mu ishami rya Chemesitiri na Biochemistry, William Chain, hamwe n’itsinda rye, bwagaragaje ko molekyule iboneka muri pome kanseri (guava) ishobora gutanga umusaruro mu guhangana na kanseri y’umwijima, imwe mu mpamvu zitera urupfu cyane ku Isi.
Bakoresheje uburyo bwa siyansi buzwi nka “Natural Product Total Synthesis”, itsinda ry’aba bashakashatsi ryashoboye gukora inzira yoroshye ikoreshwa mu guhanga iyi molekyule hifashishijwe ibikoresho bisanzwe biboneka mu nganda.
Ibi bivuze ko abashakashatsi hirya no hino ku isi bazajya bashobora gukorera iyi molekyule mu bwinshi kandi ku giciro gito, bityo bikazafasha kubona imiti iciriritse kandi ikora neza.
Prof. Chain yagize ati: “Imiti myinshi yemewe ikoreshwa mu buvuzi ishingiye ku bimera. Ariko ntibihagije gukomeza kubyaza umusaruro wo mu bimera gusa kuko bidatanga ibikenewe byose. None ubu abahanga mu by’imiti bazajya bafata ‘recette’ yacu bakazikorera ubwabo.”
Liam O’Grady, umwe mu banyeshuri ba PhD mu itsinda rya Chain akaba ari nawe wanditse inkuru bwa mbere, yagize ati: “Twebwe tuba twabaye aba mbere mu gutambutsa umuhanda mushya, abandi bazashobora kuwusimbuza cyangwa bakawugabanya. Ariko kuba twarafunguye inzira itari izwi, ni ishema rikomeye.”
Kanseri y’umwijima n’iy’imiyoboro y’umusarani byiyongereye cyane mu myaka ishize. Ku rwego rw’Isi, umwe mu bantu 125 biteganyijwe ko azahura na hepatocellular carcinoma mu buzima bwe. Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika gusa, mu mwaka wa 2025 hateganyijwe abarenga ibihumbi 42 bazandura kanseri y’umwijima, naho abarenga ibihumbi 30 bakazapfa kubera yo.
Ikindi kandi, ubu bushakashatsi buri gukoranwaho n’Ikigo cy’Amerika gishinzwe kanseri (National Cancer Institute), kugira ngo hamenyekane niba iyi molekyule iboneka muri pome kanseri ishobora no kuba igisubizo mu kurwanya izindi ngero za kanseri zitandukanye.
