Umushinga wa Zaria Court ugeze mu cyiciro cya nyuma cy’iyubakwa, aho hasigaye gutunganya ibisigaye ngo iyi nyubako mpuzamahanga y’imyidagaduro, siporo n’ubukerarugendo izatangire gukora ku buryo bunoze.
Iyi nyubako y’icyitegererezo yubatswe ku gaciro ka miliyoni 25 z’amadolari ya Amerika, igaragaza icyerekezo gishya mu iterambere ry’ubukerarugendo n’uruhare rwa siporo n’imyidagaduro mu guteza imbere ubukungu bw’igihugu.
Zaria Court iherereye mu gace gafite amahirwe yo gutera imbere byihuse bitewe n’aho gaherereye, igamije guha icyerekezo gishya imyidagaduro n’uburyo bwo kwidagadura ku rwego mpuzamahanga.
Iyi nyubako izatangira kwakira abantu mu kwezi kwa Kamena 2025, mbere y’uko itahwa ku mugaragaro ku itariki ya 26 Nyakanga 2025.
Ibirimo muri Zaria Court birimo ibibuga bya ruhago na Basketball byubatswe ku rwego mpuzamahanga, bishobora kwakira amarushanwa manini yo ku rwego mpuzamahanga.
Harimo kandi hoteli y’icyitegererezo ifite ibyumba 80 byose byujuje ibisabwa n’amahoteli akomeye yo ku rwego rwo hejuru.
Uretse ibyo, Zaria Court izaba ifite aho abacuruzi batandukanye bazajya bakorera ibikorwa byabo, harimo n’ahacururizwa ibicuruzwa by’ubwoko butandukanye, ibiro ku bashoramari n’ibigo byifuza gukorera muri iyi nyubako, ndetse na studio y’amajwi igezweho izajya yakira abifuza gukora ibiganiro (podcasts), gutunganya amajwi n’ibindi bikorwa bifitanye isano n’itangazamakuru n’imyidagaduro.
Biteganyijwe ko Zaria Court izagira uruhare runini mu kongerera agaciro ibikorwa bya siporo n’imyidagaduro, kongera amahirwe y’akazi cyane cyane ku rubyiruko, ndetse no kongerera igihugu amafaranga avuye mu bukerarugendo. Ku bufatanye n’inzego za leta n’abikorera, iyi nyubako itegerejweho guhindura isura y’imyidagaduro mu Rwanda.